SOBANUKIRWA

Menya byinshi ku mateka y’urwobo rwa Bayanga

Menya byinshi ku mateka y’urwobo rwa Bayanga
  • PublishedMay 1, 2024

Urwobo rwa Bayanga mu karere ka Bugesera rufite amateka yihariye ndetse ubu ni ahantu nyaburanga Inteko y’Umuco ibungabungira amateka yaho kugira ngo atazasibangana.

Urwobo rwa Bayanga cyangwa se mu Rwabayanga ni mu Ntara y’Uburasirazuba, Akarere ka Bugesera, Umurenge wa Mayange. Rwabayanga iri hagati mu ishyamba ry’ikigo cya gisirikare cy’i Gako, hakaba bugufi cyane y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi; ahahoze ari mu gihugu cy’u Bugesera. Igice cy’amajyaruguru y’u Bugesera kigaruriwe n’u Rwanda ku ngoma ya Mibambwe III Sentabyo, mu gihe igice cy’amajyepfo cyari cyarigaruriwe n’u Burundi.

Rwabayanga ni urwobo bamwe bavuga ko rwacukujwe n’umugabo witwaga Bayanga wari umugaragu w’Umwami Kigeri IV Rwabugiri, ubwo uyu mwami yari hafi yaho ahitwa i Rugenge. Abandi bavuga ko Bayanga yari umutasi w’umurundi ku ngoma ya Yuhi III Mazimpaka, mu gihe hari n’abavuga ko Bayanga uwo yari nyirarume wa Nsoro, umwami w’u Bugesera, akaba yararuguyemo agerageza guhungisha inka za mwishywa we Abanyarwanda bashakaga kunyaga. Hari n’abavuga ko ryaba ryari iriba risanzwe bagiye bavugurura kugera igihe ribereye rirerire ku buryo ritacyuhirwa.

Amakuru avugwa kuri uru rwobo ari ukwinshi. Nk’urugero, abasiganuzi baduhaye amateka y’uru rwobo ntibemeranya ku gihe uwo Bayanga yaba yarabereyeho, nk’uko batanemeranya ku burebure bw’urwo rwobo: bamwe bati: “Ni rurerure ku buryo ruhinguka mu kiyaga cya Rweru; abandi na bo ngo: “Ruhinguka muri Cyohoha”; ngo: “Rwahozeho amajanja y’imbwa za Ruganzu II Ndori”; abandi ngo: “Muri urwo rwobo habamo inzoka y’uruziramire ishobora kuba yamira inka yose”; n’ibindi.

Bamwe bavuga ko Bayanga yari umugaragu w’Umwami Kigeri IV Rwabugiri, bigeze aho mu Bugesera hatera izuba ryinshi, inka zibura amazi, abantu na bo babura amazi, ibihe biba bibi. Bayanga aza kwigira inama afukura iriba mu nzu ye, ari na ryo ryaje kuba urwobo rwamwitiriwe. Bayanga akajya yuhira inka ze n’iwe ntihabure amazi yo kunywa, kandi ibwami bo barashobewe. Bayanga yari yarabujije abantu be kugira uwo bamenera ibanga ry’aho bakura amazi. Bukeye umwami yoherezayo umugore we ngo ajye gutata amenye uko kwa Bayanga bo babigenza ngo amatungo yabo amere neza, n’ababo ntibagire umwuma. Umugore aragenda ageze kwa Bayanga aganiriza umugore we, aramubwira ati: “Twe twaragowe twabuze amazi tugiye kuzira umwuma”, ati: “Nk’ubu inyota yanyishe”. Undi ati: “Reka ndebe ko naguha amazi yo kunywa”. Afata urukebano adaha amazi aramuha.

Umwamikazi akaba yarabutswe aho bakura amazi, aragenda abwira Rwabugiri ati: “Kwa Bayanga baragomye, bafukuye iriba mu nzu ni ryo ribaha amazi”. Rwabugiri ahita ategeka ko Bayanga afatwa n’abe bose, ariko inshuti za Bayanga zimuburira ko yatanzwe. Afata amatungo ye n’abe bose, ati: “Iri ryari ivubiro none ndarivumye ribaye irohero! Kuva ubu uzajya akora ibyaha bajye bamuroha aha”! Yirohamo n’ibye byose, n’imvura ihita igwa mu Bugesera.

Hari n’abavuga ko Bayanga yabayeho ku ngoma y’Umwami Yuhi III Mazimpaka. Ngo igihe uyu mwami agiriye ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, umwami w’u Burundi yarabimenye, maze acura umugambi wo kumutera. Nibwo yohereje umutasi we Bayanga kujya gutata mu Rwanda. Bayanga ariko ntibyamuhiriye kuko yaje gutahurwa, maze Umwami Mazimpaka yiyemeza kumuha igihano. Niko kumuha isuka y’umujyojyo, amuha n’ingabo zo kumugenza, maze aramutegeka ati: “Sinkwishe, genda maze nugera aho ushobora kubona iwanyu i Burundi, uhagarare aho maze ucukure umwobo nuhinguka iwanyu i Burundi uzigendere”!

Bayanga aragenda, ageze mu Bugesera abona i Burundi, nuko aratangira aracukura! Bishyize kera, ingenza zibyutse mu gitondo, zibona urwobo rwuzuye amazi, zibura Bayanga, ziyoberwa n’aho ayo mazi aturutse! Bakemeza ko ayo mazi ari aya Cyohoha, ngo kuko Bayanga yacukuye uwo mwobo, ugahinguka muri Cyohoha, akoga akambuka, akisubirira i Burundi. Bagahera aha bavuga ko aya mazi ari muri urwo rwobo ari aya Cyohoha. Kera kabaye mu Rwanda bumvise inkuru ko Bayanga yageze iwabo, Abanyarwanda bibaza uko yabigenje barumirwa; ariko kuko urwobo yacukuye rwagaragaraga ni ko kurumwitirira, bati: “Ni Urwobo rwa Bayanga”. Izina rirafata kuva ubwo kugeza magingo aya!

Muri urwo rwobo rwa Bayanga harohwaga ibyigomeke n’abakobwa batwaye inda z’indaro. Mu Rwanda rwo hambere, iyo umukobwa yatwaraga inda y’indaro, yaroherwaga. Aha ni na ho hagiye hakomoka amazina nka “urutare rw’abakobwa”, “Uturwa tw’abakobwa” n’ayandi. Mu Bugesera ho rero abakobwa batwaraga iz’indaro, ndetse n’abakobwa b’impenebere, barohwaga mu Rwobo rwa Bayanga. Abakobwa b’impenebere baraziririzwaga ngo kuko bashoboraga gukenya basaza babo.

Ingero zabaroshywe mu Rwobo rwa Bayanga nk’abagome mu bihe bya mbere y’ubukoroni na zo ni nyinshi. Ku ngoma ya Yuhi IV Gahindiro, umwami abifashijwemo n’igikomangoma Semugaza, Gatarabuhura warwaniraga ingoma yarafashwe, arohwa muri urwo Rwobo rwa Bayanga. Ibi tubisanga mu gisigo cya Musare cyitwa “Ukuri kwimutsa ikinyoma ku ntebe”. Ku ngoma ya Kigeri IV Rwabugiri, umutware Rwampembwe n’umuhungu we Nyombayire na bo baciriwe urwo gupfa baroshywe mu Rwobo rwa Bayanga. Ku ngoma ya Yuhi V Musinga, Muhunguyisoni wiyitaga Rugwe II, agafatanya n’igikomangoma Muhigirwa kwigomeka ku butegetsi bwa Musinga, yaje gufatirwa ahitwa i Nkima, na we arohwa mu Rwobo rwa Bayanga azira kuba yari yiyimitse nk’umwami.

Ibikomangoma Baryinyonza na Burabyo na byo byashinjwaga gufatanya na Muhigirwa byafatiwe ahitwa i Cyinjojo bigerageza kwambuka inkiko z’u Rwanda. Bagejejwe i Kamonyi, na bo bakatirwa kurohwa mu Rwobo rwa Bayanga.

Mu zindi nkuru zivugwa ku Rwobo rwa Bayanga harimo kuba ari ho Cacana yasanze urupfu ruragiye inka! Umugani wa Cacana uvuga ko yabanje kwa Bacondo, arababwira ati: “Yemwe bene urugo, ntimushaka kubaga nkabatiza intorezo n’umuhoro, mukampa ikibaro”? Baramukubita, aragenda, yambuka Akanyaru, ajya kwa Cakara, na ho bigenda bityo, bati: “Inkoni ntuyizira”! Arashogoshera n’i Bugesera, ku Rwobo rwa Bayanga, ahasanga urupfu ruragiye inka zarwo, ati: “Yewe nyiri inka, ntushaka kubaga nkagutiza intorezo n’umuhoro, ukampa ikibaro”? urupfu ruti: “Ndabishaka”.

Cacana ararubwira ati: “Nguriza inka yo kubaga”. Urupfu ruti: “Ngiyo ndayikugurije”. Cacana atwara inka y’urupfu i Gitisi na Nyamagana. Igihe agiye kuyikubita intorezo, ahusha mu cyico, aboneza mu kuguru. Ahamagara umwana we ati: “Ngwino hano umfashe”. Umwana araza, Cacana agiye gukubita intorezo ayiboneza ku ijosi ry’umwana, aramwica, inka na yo irapfa!

Urupfu rubwira Cacana ruti: “Nyishyura inka yanjye wa kagabo we”! Icyo gihe inkono yari ihiye, Cacana ayikubita ku mutwe ati: “Henga nzagusigire urupfu”! Arakumanukira no mu Misizi ya Musumba. Aratura, arakaraba ngo arye, urupfu ruramubwira ruti: “Ujya kurya akanjye arabanza akanyishyura”. Umuhungu muzima arahaguruka, arikorera, afumyamo. Ageze i Gitwiko na Rukambura, arakaraba ngo arye, urupfu ruti: “Bu…”, Cacana ati: “Pyo…”!

Agutahira i Runda na Gihara, aracumbika. Ibyo kurya arabishyushya, arangije arakaraba ngo arye. Urupfu ruba rurahashinze ruti: “Nyishyura”. Cacana arataraguriza, amanuka Gihara, yambuka uruzi. Aterera Bugaragara, ageze mu mpinga, aratura, arakaraba ngo arye, urupfu ruti: “Ndahari, banza unyishyure”.

Cacana amanuka Bugaragara, aterera Shyorongi, yikubita mu iteme, mu Gitabage cya Mbogo na Nyabuko, aterera Kirungu, ageze mu mpinga ya Remera, aratura, arakaraba ngo arye. Urupfu ruti: “Ujya kurya akanjye arabanza akishyura”! Cacana abwira urupfu ati: “Reka ngusige ikirari cyume”! Amanuka Nyundo, yikubita mu Muyanza, azamuka Zoko, ageze mu mpinga ya Zoko, ni mu Karere ka Gicumbi kuri ubu, aratura, arakaraba ngo arye, urupfu ruti: “Ujya kurya akanjye arabanza akanyishyura! Komeza turuhanye”!

Cacana ati: “Ndacogoye”! Aterurana n’urupfu, akirana na rwo, urupfu ruramuterura rumucinya hasi. Cacana na we araruterura no hasi ngo pii! Maze rurakotana rubura gica. Imana irahagoboka, izana inka ebyiri, iziha Cacana, Cacana na we azishyura urupfu, barakiranuka. Urupfu rubwira Cacana ruti: “Enda noneho nkugurize inka”. Cacana arazakira. urupfu ruti “Mpa inka zanjye”! Cacana ahungana za nka, ariko yiruka ay’ubusa urupfu rumufata mpiri, rumugwa gitumo ruramwica. Umugani wa Cacana n’urupfu uhera utyo!

Mu mateka ya vuba aha, uru rwobo rwaroshywemo inzirakarengane z’Abatutsi igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994. Ibi bikorwa bya kinyamaswa byatangiye mu wa 1959, ubwo Abatutsi bari muri aka gace bagiye bicwa bakarohwa muri urwo rwobo. Mu myaka ya za 1960, igihe cy’ibitero by’Inyenzi, Abatutsi nanone muri aka gace k’u Bugesera barishwe, imibiri yabo irohwa mu Rwobo rwa Bayanga.

 

Urwobo rwa Bayanga rwagiye rusiba ku buryo rutakiri rugari nk’uko rwahoze mu bihe byashize. Ni urwobo rucukuye mu rutare, rukaba ruhoramo amazi n’ubwo mu gihe cy’impeshyi urugero rwayo rugabanuka. Abahaturiye bakoresha aya mazi buhira inka, andi bakanayakoresha mu mirimo itandukanye nko kuyabumbisha amatafari.

Izina rya Rwabayanga ryaramamaye cyane mu Gihugu ku buryo hari henshi hatoye iryo zina. Urugero ni mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, hafi y’ahubatse isoko rya kijyambere, hahoze hajugunywa imyanda.lnkuru dukesha kigali today

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *