hashize imyaka igera ku 3,600, abaturage b’umujyi wa cyera wo mu burasirazuba bwo hagati, uyu munsi witwa Tall el-Hammam, bari mu buzima bwabo busanzwe batazi ko hari ibuye riri kubasatira rigendera ku muvuduko wa 61,000Km/h.
Ryambutse ikirere ryihonda aho batuye ritera umuriro watumbagiye kugera kuri 4Km uvuye ku butaka.Guturika kwabayeho kwari gukomeye inshuro 1,000 kuruta guturika kwabaye i Hiroshima haterwa bombe kirimbuzi.
Amasegonda macye nyuma yabwo, hakurikiyeho imitingito yanyeganyeje umujyi. Imitingito bikekwa ko yari ku gipimo kitigeze kiboneka mbere.
Mu bantu babarirwa ku 8,000 n’amatungo yabo byari muri uwo mujyi nta na kimwe cyarokotse. Imibiri yabo n’amagufa byahindutse ubushingwe kubera umuriro uteye ubwoba.
Hashize igihe cy’umunota umwe, muri 22Km mu burengerazuba bwa Tall el-Hammam, imiyaga ivuye kuri uko guturika yageze ku nzu y’ibitabo y’i Yeriko (Jericho). Inkuta zayo zirangirika ndetse umujyi nawo urasenyuka.
Ibyo byose byumvikana nk’amashusho ya filimi ya Hollywood. Ni gute tuzi ko koko ibyo byabaye aho hantu hafi y’Inyanja y’Umunyu (Dead Sea/Mer Morte) muri Jordania, kandi hashize imyaka ibihumbi?
Abahanga muri science barenga 100 bo muri Amerika, Canada na République tchèque bacukumbuye banasesengura ibintu byavanywe munsi y’ubutaka (ibisigaramatongo) aho hantu.
Mu minsi yashize abahanga 21 barimo inzobere mu bintu by’ubutaka, mu miterere y’ubutaka, mu bisigaramatongo, mu mabuye y’agaciro, mu mitingito, mu buvuzi, no mu mateka, basohoye raporo ihuriweho y’ibyo bagezeho.