SOBANUKIRWA

menya uko ba mukera rugendo bapfira kumusozi wa Everest uba kumugabane w’aziya

menya uko ba mukera rugendo  bapfira kumusozi wa Everest uba kumugabane w’aziya
  • PublishedMay 10, 2024

Urubuga The Himalayan Database rugaragaza ko ba mukerarugendo barenga 330 bari bamaze gupfira ku musozi urusha indi yose uburebure ku Isi wa Everest kuva mu 1950 ubwo hatangira kubikwa amakuru mu buryo bugezweho kugeza mu 2019.

.

Everest ni umusozi ufite uburebure bwa metero 8,848, uherereye mu gace ka Mahalangur Himal ku mupaka wa Népal n’akarere ka Tibet kagenzurwa n’u Bushinwa, mu ruhererekane rw’imisozi ya Himalaya.

Conrad Anker wuriye uyu musozi tariki ya 1 Gicurasi 1999, yasobanuriye ikinyamakuru CNN ko iyo ugiye muri ubu bukerarugendo, uba ukwiye gutekereza ko n’urupfu rushoboka, bitewe n’ikirere cyaho kibamo ubukonje bukabije n’umuyaga mwinshi cyangwa se umubiri ukabura umwuka.

Yagize ati “Mu gihe uri aha hantu, wiha amahoro, ukakira ko urupfu rwawe ndetse n’impfu z’abandi zishoboka. Uba uri hejuru ya metero 8000 kandi iyo ikirere gihindutse cyangwa se umubiri wawe ukabura Oxygen, bikomera byihuse.”

Iki kinyamakuru cyatangaje ko bisa n’ibidashoboka ko umuntu yakomeza kubaho mu gihe yaba adafite ibikoresho bimwongerera umwuka, mu gihe ari hafi y’agasongero k’uyu musozi gafatwa nka “zone y’urupfu”, kuko ugabanyuka kugera ku gipimo cya 40%.

Dr Jacob Weasel yasobanuye ko kugira ngo wurire uyu musozi, ugomba kubanza kumenyera imyitozo ngororamubiri mu buryo buhoraho, icyakoze ngo hari abo bigora, uko baba baritoje kose.

Yagize ati “Uko waba waritoje kose, iyo ugeze ku iherezo ry’ubushobozi bw’umubiri wa muntu, biba bigoye. Biragoye kuharokoka.” Aho ni ho umukerarugendo akenera ibi bikoresho bifasha umubiri guhumeka.

Mu rugendo uyu muganga yagiriye kuri Everest, yasobanuye ko uko yazamukaga, yabonaga imirambo ya ba mukerarugendo bawupfiriyeho, icyakoze ngo yabifashe nk’ibisanzwe kuko mu kazi ke amenyereye kubona abantu bapfuye.

Indwara ifata abenshi burira uyu musozi yitwa HACE (High Altitute Celebral Edema). Iterwa no kugabanyuka cyane k’umwuka wa ‘Oxygen’ mu bwonko, ikagira ingaruka zirimo ibitotsi byinshi, kuvuga no gutekereza bigoranye.

Uyu muganga yavuze ko ubwo yuriraga uyu musozi, yatangiye gutekereza cyane, yumva amajwi y’abantu yatekerezaga ko bamuri inyuma, ubwonko bumwereka ishusho y’abana be n’umugore mu rutare rwaho kandi yari yabasize mu rugo.

Muri ubu bukerarugendo, Dr Weasel yari kumwe n’inshuti ye Orianne Aymard, wananiwe gukomeza urugendo bitewe n’uko yari yavunikiye ikirenge mu rutare, gusa ngo nyuma y’iminota itanu, yafashe icyemezo cyo kumusiga.

Mu butumwa burimo kwicuza, uyu muganga yagize ati “Namaze igihe kirenga imyaka 10 nihugurira gufasha abandi nk’ubaga. Kugera mu mwanya w’uko hari umuntu wari ukeneye ubufasha ariko ntacyo wamufasha, ibyo byiyumviro byo kumva ntacyo narenzaho byarangoye.”

Alan Arnette wageze ku gasongero ka Everest mu 2014, yasobanuye ko iyo mukerarugendo mugenzi wawe akomerekeye bikomeye kuri uyu musozi cyangwa akawupfiraho, bimaze kumenyererwa ko uba ugomba kumusiga.

Ati “Icyo amatsinda menshi akora mu guha icyubahiro uwawuriraga, afata umurambo we, akawushyira aho abantu batareba. Rimwe na rimwe hari ubwo bidakunda bitewe n’ikirere kibi cyangwa kubera ko imirambo ikonjera ku musozi. Rero biba bigoye kuhabakura.”

Arnette yasobanuye ko iyo ubonye umurambo kuri Everest, “Uca bugufi, ugasengera uwo muntu, ubundi ugakomeza urugendo.” Kuri we, biba bimeze nk’impanuka ikomeye yo mu muhanda, umuntu usanzwe atagira icyo akoraho.

Byagaragaye ko hari ba mukerarugendo bahagarika urugendo rwo kurira uyu musozi, bagasubira hasi nyuma y’igihe kiri hagati y’iminota 20 n’isaha imwe. Arnette na we ngo yigeze gucika intege, ariko yibuka ko yabikoraga mu rwego rwo gushaka inkunga yo kuvuza umubyeyi we indwara ya Alzeheimer.

Ati “Nashakaga kubikora kugira ngo nkusanye amafaranga ya Mama wari urwaye Alzheimer, no kugira ngo muhe icyubahiro.”

Ingabo za Nepal n’ababayobora ba mukerarugendo basanzwe batabara abakomeretse cyangwa se bakajya gutwara imirambo, bifashishije kajugujugu, gusa nabwo hari ubwo bigorana bitewe n’uburebure bw’uyu musozi ndetse n’ikirere cyaho; bituma bamwe mu batabara bahaburira ubuzima cyangwa ntibakore akazi neza.

Mu mwaka wa 2023, kuri Everest hapfiriye ba mukerarugendo18, barimo 13 gusa bahavanwe. Abenshi bahapfiriye umunsi umwe ni 12 bari bashinzwe serivisi yo kuyobora ba mukerarugendo bishwe n’ibitare byarindimutse mu 2014.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *