Manchester United yatangiye shampiyona, itsinda bigoranye.
Manchester United nyuma y’uko isoje umwaka w’imikino wa 2023_2024 nabi kuva yatangira y’Abongereza yitwa Premier League yatangiye umwaka w’imikino wa 2024_2025 neza.
Wari umukino ufungura shampiyona y’abongereza, ikipe ya Manchester United yari yakiriyemo ikipe Fulham, amakipe yombi yatangiye asatira ariko igice cya mbere kiza kurangira nta kipe ibashije kunyeganyeza inshundura. Muri iki gice captain wa Manchester United yahushije uburyo bubiri asigaranye n’umuzamu, mu gihe ku ruhande rwa Fullam uwitwa Tete nawe yagerageje gutungura umuzamu wa Manchester United ariko yitwara neza umupira awushyira hanze.
Mu gice cya kabiri amakipe yombi nk’uko yari yatangiye igice cya mbere yagarutse muri uwo mujyo. Guhushanya ibitego kwa hato na hato, umukino urinda ugera mu minota 80’ nta kipe irabasha kurunguruka mu izamu ry’indi. Ubwo umukino waganaga ku musozo, habura imintoa 2 yonyine ngo iminota 90’ y’umukino yuzure Josua Zirkize winjiye ikipe ya Manchester yinjije mu ikipe muri iyi mpeshyi, akaba yaje kwinjira mu kibuga asimbuye Mason Mount ni nawe waje gukora ikinyuranyo, ku mupira wari uturutse kwa Aleandro Garnacho winjyie mu kibuga nawe asimbura Amad Diallo, Ten Hag n’abasore be batahukana amanota 3 .
Abakinnyi umutoza Ten Hag yari yahisemo kubaza mu kibuga:
Mu izamu: Andre Onana
Ba myugariro: Diogo Dalot, Noussair Mazouraui, Hary Maguire, Lisandro Martinez.
Mu kibuga hagati: Carlos Henrique Casemiro, Kobi Maino, Mason Mount.
Mu busatirizi: Bruno Fernandez, Amad Diallo, Rashford.