Manchester United irarindwa mubi ku isoko, Ndoye niwe bahanze amaso.
Mu gihe abenshi bahugijwe n’imikino ya Euro ndetse na Copa America, amakipe amwe n’amwe ari kurira muri iyi mikino areba abafite impano kuruta abandi.
Ku munsi w’ejo nibwo ikipe y’igihugu y’Ubusuisi yatsinze ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani ifite Euro iheruka, bakomeza muri 1/4. Uwitwa Dan ndoye ni umwe mu bakinnyi bari gufasha ikpe y’Ubusuwisi muri iyi mikino n’ubwo ku munsi w’ejo nta gitego yatsinze.Uyu musore ukinira Blogna yo mu Butaliani ni umwe mubo Manchester United iri gutekereza kuzana Old trafford, gusa sibo bonyine bamwifuza kuko n’ikipe ya Inter de Milan nayo yakomanze kuri uyu musore.
Undi musore Manchester United yifuza ni Matthijs de Ligt uri kumwe n’ikipe y’igihugu y’ubudage, akaba akinira ikipe ya Bayern Munich. Saison ishize ari kumwe n’umutoza Thomas Touchel byari hasi hejuru, none nyuma y’uko Vincent Kampany bamukuye muri Burnley, nawe ngo ntamubona muri gahunda Saison itaha. Ikipe yaManchester United yagize ikibazo gikomeye cyane mu bwugarizi saison ishize bakaba bamwiza ngo aze kuba igisubizo. Bije kubera ko Jarrad Brantwaith wa Everton bakomeje kumugorwaho mu buryo faranga. Uretse uyu mukinnyi wa Everton kandi Jean Claire Todibo wa Nice nawe baramwifuje ariko bagongwa n’uko Nice izakina imikino ya Europa league nabo bazitabira kandi hari imigabane abafite Manchester United banafite muri Nice.