IMIKINO

Luis Diaz afite imbwa yitwa Toni Kroos kubera agahinda cyangwa ibyishimo?

Luis Diaz afite imbwa yitwa Toni Kroos kubera agahinda cyangwa ibyishimo?
  • PublishedMay 25, 2024

Luis Dias ukinira ikipe ya Liverpool, afite amamuko mu gihugu cya Colombia mu cyaro cya Guajira. Gukura akinira ku muhanda akaza kwisanga mu ikipe ya Liverpool ni ibintu avuga ko ari umugambi w’Imana. Abantu barabyibuka bikababaza niba bafana Liverpool gusa biranashimisha ku bafana ba Real Madrid. Ku mukino wa nyuma wa Uefa champions League wahuje ikipe Real na Liverpool mu 2022, abantu benshi bahamya ko umuzamu Thibaut Coutois ari we watumye Liverpool itabona igikombe.

Gusa kuri Luis Dias wari umaze igihe gito asinyiye ikipe ya Liverpool siko abibona. Avuga ko uyu ari umukino warangijwe na Toni Kroos kuruta ku Croutois, ku buryo ngo binabaye ngombwa agahura n’Amana yayibaza impamvu yaremye Kroos.

Abonye nta kindi yabikora yahise afata imbwa ye maze ayita Thibaut Croutois, bitewe n’agahinda yagize uwo munsi barata icyo gikombe. Uretse iki kandi, abafana ba Liverpool ntibakwibagirwa icyo barase mu mwaka 2018, bakina na Real Mdrid na none, ku makosa akomeye yakozwe n’uwari umuzamu wabo usigaye akinira ikipe ya Newcastle united LORIS CARIUS.

Iyo niyo nkomoko yo gufata imbwa ye akayita Toni Kroos, byumvikane ko niba hari undi utekereza nkawe ashobora kuba yarise iye Croutois bitewe n’uko yitwaye kuri uwo mukino wababaje Dias.

Written By
Aimable Ruganzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *