AMAKURU

lMF yemeye kurekura inkunga yemereye urwanda

lMF yemeye kurekura inkunga yemereye urwanda
  • PublishedMay 25, 2023

Inama y’Ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) kuri uyu wa Gatatu yize ku buryo bwo kwemeza irekurwa ry’igice cy’inkunga yemereye u Rwanda, yo kurufasha guhangana n’imihindagurukire y’ibihe.

Igice cy’inkunga u Rwanda rwemerewe ni miliyoni 98,6$ (asaga miliyari 110 Frw), muri miliyoni 319$ icyo kigo cyemeye umwaka ushize.

Iyo nkunga yemejwe nyuma y’isuzuma ry’ubukungu bw’u Rwanda IMF yemeza ko bukomeje gutera imbere nyuma y’icyorezo cya Covid-19, gusa ikagaragaza ko hari ibibazo bikibubangamiye nk’izamuka rikabije ry’ibiciro ku masoko n’ubwiyongere bw’ibicuruzwa biva hanze ugereranyije n’ibijyayo.

U Rwanda ni igihugu cya mbere muri Afurika gihawe amafaranga muri gahunda ya IMF igamije guhangana n’imihindagurikiye y’ibihe Resilience and Sustainability Facility, yashyizweho hagamijwe gufasha ibihugu bikennye n’ibifite ubukungu buciciriritse gukemura ibibazo by’igihe kirekire bikomoka ku ihindagurika ry’ibihe.

Byitezwe ko iki gice cya mbere cy’amafaranga kizifashishwa mu gushyiraho gahunda ihamye ifasha mu igenamigambi rijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

IMF yatangaje ko ikoreshwa neza ry’aya mafaranga mu byo yagenewe aribyo bizashingirwaho barekura n’andi asigaye kugira ngo bifashe igihugu kubaka ubukungu butajegajega.

Umuyobozi mukuru wungirije wa IMF, Kenji Okamura, yashimiye u Rwanda ku ntambwe ruri gutera mu kubaka ubukungu buhangana n’imihindagurikire y’ibihe, nubwo hakiri ibibazo bitandukanye.

Yavuze ko ibiza biherutse kwibasira igihugu mu Burengerazuba n’Amajyaruguru, byanze bikunze bizagira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu bikaba ikimenyetso cy’uburyo hakenewe ingamba zikomeye zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Yasabye kandi ko hashyirwaho ingamba zihariye zigamije guhangana n’izamuka rikabije ry’ibiciro n’ibindi.

U Rwanda rukeneye arenga miliyari 11$ azifashishwa mu bikorwa byo kurwanya imihindagurikire y’ibihe muri gahunda ya “Nationally Determined Contributions (NDC)”, gahunda igihugu cyiyemeje mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe hagendewe ku biteganywa n’amasezerano ya Paris yerekeye imihindagurikire y’ibihe.

Muri miliyari 11 z’amadolari zizakenewa mu gushyira mu bikorwa ibyo u Rwanda rwiyemeje, miliyari 5,7 $ azakoreshwa mu bikorwa byo kugabanya ibishobora guteza imihindagurikire y’ibihe, naho miliyari 5,3 $ zijye mu byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *