Kwibuka 30: Djibouti yanyuzwe n’ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 30
Leta ya Djibouti yagaragaje ko yifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ishimangira ko yanyuzwe n’ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 rumaze rwiyubaka.
Byagarutsweho na Minisitiri w’Ubutabera Ali Hassan Bahdon, wifatanyije n’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Djibouti mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorews Abatutsi ahagarariye Guverinoma n’abaturage n’igihugu cye.
Ni igikorwa cyabaye ku wa Kane tariki ya 18 Mata, aho bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banashima ukwihangana kw’abarokotse bemeye gukora ibidashoboka bakababarira ababiciye, ubu bakaba babanye mu mahoro.
Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Djibouti wongeye gushimangira ukwiyemeza bafite mu gushyigikira kwibuka, guharanira ubwiyunge n’ahazaza bayobowe n’ubumwe, kubazwa inshingano n’ubutabera.
Hacanwe urumumuri rw’icyizere mu kwibuka no guha icyubahiro abasaga miliyoni imwe bishwe mu gihe cy’iminsi 100 bahorwa uko bavutse.
Abitabiriye banahaye icyubahiro abagabo n’abagore batanze ikiguzi kiruta ibindi ngo bahagarike Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Djibouti ufite icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopia Maj. Gen. (Rtd) Charles Karamba, yashimiye Guverinoma ya Djibouti ikomeje kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka.
Yongeye gushimangira akamaro ko kwibuka, gusugasira ubumwe ndetse no kongera imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yasabye kandi amahanga ubufatanye, kwimakaza ubutabera ku bakoze ibyaha bya Jenoside bayahungiyemo, kwigisha ububi bwa Jenoside no gukumira ko ibyabaye mu Rwanda mu myaka 30 bitazongera kuba ahandi hose ku Isi.
U Rwanda na Djibouti bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubucuruzi, ubuhinzi, ikoranabuhanga, ubukerarugendo n’ibindi bishimangira ubutwererane bugamije guteza imbere abaturage babyo.