Kuruyu wa Gatanu Taliki 24 Ugushyingo 2023, Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa Africa y’Uburasirazuba EAC, bateraniye Arusha muri Tanzania ahari kubera Inama Isanzwe ya 23, ihuza Abakuru b’ Ibihugu bigize Uyu umuryango.
Ni, inama yo kurwego rwo hejuru, Yitabiriwe nabarimo Perezida wa Tanzania Madame Samia Suruhu Hassan, Perezida wa Sudan yepfo Salva Kiir Mayardit, perezida William Samoei Ruto wa Kenya ndetse na Perezida w’ Uburundi Everiste Ndayishimiye akaba ari nawe uyoboye Uyu Muryango muri iki gihe.
Mubandi bayitabiriye Kandi harimo Minisitiri w’ Intebe w’ u Rwanda Eduard Ngirente, wagiye ahagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ndetse na Minisitiri wungirije wa Uganda akaba na Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Africa y’ Uburasirazuba Madame Rebecca Alitwala Kadaga wagiye ahagarariye Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni.
Biteganyijwe ko, iyi nama iza kwibanda kungingo zitandukanye ziribo uburyo bwo guhangana nikibazo cy’ imihindagurike yibihe, kurebera hamwe uburyo bwo kwihaza mubiribwa kubaturage bagize Uyu muryango, kushakira hamwe igisubizo cyo kwihaza mubijyanye n’ amafaranaga, bityo bikabasha kwikemurira ibibazo bihura nabyo.
Muriyi Nama Kandi biteganyijwe ko haraza gusuzumwa Raporo y’ ibiganiro bya Nairobi bigamije gushakire umuti ibibazo byumutekano muke uri muburasirazuba bwa DR Congo ndetse hakareberwa hamwe umusaruro wavuye muri ibyo biganiro.
Muzindi ngingo Kandi biteganyijwe ko muri iyi Nama, Ariho haraza kurebera hamwe ibijyanye no kwinjiza igihugu cya Somalia muri Uyu muryango, nkuko hamaze Iminsi hasuzumirwa hamwe ubusabe bwiki gihigu bwo kwinjizwa mumuryango wa EAC.
Hashize Iminsi mike umunyamabanga mukuru wuyu muryango Bwana Peter Mathuki, atangaje ko iyi Nama ishobora gusiga igihugu cya Somalia kinjijwe mumuryango wa Africa y’ iburasirazuba.
Kwinjizwa kwa Somalia muri Uyu muryango byaza bikurikira iyinjizwa rya Sudan yepfo ndetse na DR Congo, byatuma Uyu muryango ugirwa nibihugu bigera Ku 8, ndetse binavugwa ko nyuma ya Somalia nigihugu cya Ethiopia cyifuza kwinjira muri Uyu muryango wa Africa y’iburasirazuba.
Ikarita Isanzwe y’umuryango wa EAC