ku myaka ye arongoye bwa 5
Umuherwe Rupert Murdoch washoye mu itangazamakuru, yoneye kuzana umugore wa gatanu. ibirori by’ubukwe bwe byabereye mu rugo rwe rukikijwe n’imirima ye y’imizabibu i California muri Amerika.
Murdoch w’imyaka 92, ku wa gatandatu yarushinganye n’umugore we mushya Elena Zhukova w’imyaka 67, Umurusiyakazi wari inzobere mu binyabuzima ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru.
Byatangiye kuvugwa ko akundana na Elena nyuma gato y’uko atandukanye n’uwahoze ari umupolisikazi Ann Lesley Smith bari bagiye gushakana muri Mata 2023.
Murdoch uvuka muri Australia, ufite abana batandatu, ni umukuru w’icyubahiro wa kompanyi ya News Corporation ifite ibinyamakuru nka Fox News, Wall Street Journal, the Sun na the Times.
Umwaka ushize, yeguye ku mwanya w’umukuru wa Fox News na News Corporation asiga umuhungu we Lachlan ku buyobozi bw’izo kompanyi.
Murdoch na Elena bivugwa ko bahuriye mu birori byateguwe n’uwahoze ari umugore we, umushoramari w’Umushinwakazi Wendi Deng.
Abandi bahoze ari abagore be harimo umunya-Australia Patricia Booker wari umukozi wita ku bagenzi mu ndege, umunyamakuru Anna Mann wo muri Ecosse, na Jerry Hall Umunyamerika umurika imideri akaba n’umukinnyi wa filimi.
Elena Zhukova yigeze kuba umugore w’umuherwe w’Umurusiya Alexander Zhukov, mu gihe umukobwa wabo Dasha – umushoramari – nawe yari umugore w’umuherwe uzwi cyane Roman Abramovich kugeza mu 2017.
Rupert Murdoch yatangiye gukorera muri Australia mu myaka ya 1950 – nyuma aza kugura ibinyamakuru News of the World na the Sun byo mu Bwongereza mu 1969.
Nyuma yaguze ibindi binyamakuru byo muri Amerika birimo the New York Post na Wall Street Journal.
Mu 1996, yatangije Fox News – ubu niyo TV irebwa kurusha izindi muri Amerika.
Biciye muri kompanyi ya New Corp yashinze mu 2013, Murdoch ni nyiri ibinyamakuru bibarirwa mu amagana byo mu duce runaka tw’ibihugu, ibyo ku rwego rw’ibihugu, n’ibinyamakuru mpuzamahanga.
Urugendo rwe ntirwabuzemo za sakwe sakwe. Kimwe mu bihe bikomeye yaciyemo ni ‘scandal’ yo kumviriza telephone z’abantu mu Bwongereza aho basanze ikinyamakuru News of the World cyumviriza telephone z’abantu.
BBC yavuze ko muri Nzeri 2023, Murdoch yatangaje ko asezeye kubuyobozi bw’ibinyamakuru bye ahubwo asigira umuhungu we Lachlan intebe ngo abe ariwe uba umuyobozi w’icyubahiro wa Fox na News Corp.