Ku Isi, Abasaga miliyoni 780 barashonje
Umuhuzabikorwa w’Amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Matthew Ojielo, yibukije ko hakenewe ubufatanye bw’ibihugu mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi hakongerwa umusaruro ubukomokaho kuko abasaga miliyoni 780 ku Isi bashonje.
Ni ubutumwa yatangiye mu nama mpuzamahanga y’iminsi itatu iri kubera mu Mujyi wa Kigali, yatangijwe ku wa 22 Ugushyingo 2023, irebera hamwe aho u Rwanda rugeze muri gahunda ya kane yo kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi (PSTA 4) n’ibigomba gushyirwamo imbaraga muri gahunda ya gatanu (PSTA 5).
Matthew Ojielo yagize ati ‘‘Abasaga miliyoni 780 ku Isi barashonje, mu gihe hafi kimwe cya gatatu cy’ibikomoka ku buhinzi byangirika. Abasaga miliyari eshatu ntibafite ubushobozi bwo kurya ifunguro ryuzuye. Miliyari ebyiri bafite ibilo byinshi cyangwa umubyibuho ukabije, mu gihe miliyoni 462 bafite ibilo bike.’’
Yavuze ko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bikigowe no gushora amafaranga mu buhinzi butuma abaturage babyo bihaza mu biribwa bakanabona indyo yuzuye, asaba ubufatanye bw’ibihugu mu kuvugurura ubuhinzi no kubushoramo imari.
Ati ‘‘Imiryango myinshi iri mu nzara ndetse ibi byabaye bibi mu bihe by’Icyorezo cya Covid-19. Byarushijeho kuzamba bigizwemo uruhare n’intambara y’u Burusiya muri Ukraine, kubera ko ibyo bihugu byombi bifite uruhare runini mu gutanga umusaruro ukomoka ku buhinzi ukoreshwa hirya no hino ku Isi.’’
Mu nama y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buhinzi n’Ibiribwa (FAO) yabaye muri Kamena 2023 i Roma mu Butaliyani, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yavuze ko kwangirika k’urwego rw’ubuhinzi n’ibibukomokaho kuzazahurwa n’amahitamo y’ibihugu.
Ati ‘‘Bisaba ukuboko kwa buri wese. Mureke dutume umuntu wese muri buri gihugu, abasha kubona ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri akeneye.’’
Icyo gihe kandi yavuze ko kugira ngo ibyo bigerweho, ibihugu bikize bikwiye gutanga nibura miliyari 500$ buri mwaka mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye byiyemeje kugeraho mu 2030, zirimo no kuba icyo gihe abatuye Isi bagomba kuba badafite inzara.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Eric Rwigamba, yavuze ko ku bufatanye n’izindi nzego, u Rwanda ruri kwiga uko abaturarwanda bihaza mu biribwa barenga ikigero cya 79,3% bariho.
Igipimo cyo kwihaza mu biribwa ku Baturarwanda cyari 81,3% mu 2019, biza kumanuka bigizwemo uruhare n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 nk’uko bigaragazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR).
Gusa u Rwanda rufite intego y’uko bitarenze mu 2030, abaturage bose bazaba bihagije mu biribwa, ibizagirwamo uruhare n’imbaraga ziri gushyirwa mu kuvugurura urwego rw’ubuhinzi nko kubukoreshamo ikoranabuhanga no gushyira imbaraga mu kuhira imyaka.
Hari kandi guhugura abahinzi bakagira ubumenyi buhagije, kongera ifumbire ikoreshwa mu buhinzi, gukoresha imbuto z’indobanure ku bwinshi ndetse n’ibindi.
Ibyo kandi bizagerwaho by’umwihariho Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (Minagri), ishyize mu bikorwa gahunda ya gatanu yo kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi (PSTA 5), izatangizwa muri Nyakanga 2024, ikazamara imyaka itanu.