Kimisagara: ubuhanuzi burarikoze “atwitse umuryango we”
Umurenge wa Kimisagara mu kagari ka Katabaro, umugabo uzwi ho kuba umunyamasengesho benshi bita pasiteri Habaguhirwa Boazi, ku wa 20 Gicurasi 2024 yafashe umwanzuro wo kwifungirana munzu akayitwika we n’umuryangowe bayirimo.
Ibi ngo byatewe n’uko yahanuriwe ko umwan aherutse kwibaruka ufite igihe kingana n’ukwezi kumwe gusa avutse yahanuriwe ko atari uwe, ahubwo ngo umugore yamubyaye hanze.
Abaturanyi be bavuze ko ibyo byabaye nyuma y’amakimbirane yaramukiye iwe avuga ko yahanuriwe ko uwo mwana baherutse kubyara atari uwe ngo yarabihanuriwebagatabara ubundi nyuma agafungura Gas arakinga ubundi atwika inzu bose barimo.
Abaturage bakimara kubona umwotsi mwinshi batabaye, umwe mu bahageze mbere yagize ati” twe twaje twica serire turangije dukuramo umugore n’umwana umugabo ashaka gucikira mu idirishya riri hirya naryo turyica turamufata kugirango ataducika.
Abantu baravuga ko buriya umuntu akwiye kuvuga ko umwana atari uwe igihe amaze gupimisha DNA kuko kwizera ubuhanuzi bwo ntibupima
Umugore we yavuke ngo yari arimo guha umwana ibere yumva umugabo amubwira ngo inzu ifashwe n’umuriro gusa ngo yanyujije umwan mu idirishya ngo adahira munzu.
Amakuru dukesha BTN TV, avuga ko umunyamabanga nshingwa bikorwa w’akagari ka katabaro Mukansanga Agnes nawe byamutunguye kuko amakimbirane yo mungo agaragara muri kariya kagari uwo muryango utabagamo