UBUZIMA

KIGALI: hatashywe inyubako yuzuyemo intwaro zo guhangana na virusi itera sida

KIGALI: hatashywe inyubako yuzuyemo intwaro zo guhangana na virusi itera sida
  • PublishedSeptember 28, 2024

Mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, ku Kigo Nderabuzima cya Kinyinya, huzuye inyubako yatwaye miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda, izajya itangirwamo serivisi zo kwita ku bafite Virusi itera SIDA, kwigisha urubyiruko ubuzima bw’imyororokere no gusuzuma abagore  kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere.

Ni inyubako yatashywe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri 2024, ikaba yarubatswe na Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Umuryango utari uwa Leta wita ku bafite Virusi itera SIDA, Aids Healthcare Foundation Rwanda (AHF).

Umuyobozi Mukuru wa AHF Rwanda Rangira Lambert, yatangaje ko iyo nyubako igiye gufasha by’umwihariko abafite Virusi itera SIDA bari bamaze kurenga ubushobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Kinyinya.

Yagize ati: “Twatashye iyi nyubako ifite agaciro ka miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda, mbariyemo inyubako n’ibikoresho byashyizwemo.”

Rangira yavuze ko iyo nyubako izifashishwa mu gutanga serivisi zo gusuzuma no gutanga imiti ku bafite Virusi itera SIDA by’umwihariko aho AHF ikurikirana abagera 2 539.

Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Gasabo Mudaharanwa Regis, avuga ko iyo nyubako igiye gufasha abaturage ba Kinyinya n’abandi bakeneye serivisi zo kwirinda ubukana bwa Virusi itera Sida kuko muri ibyo bice ari ku ruhande kandi hugarijwe n’icyorezo cya Virusi itera SIDA.

Ati: “Aha ni ahantu muri Kinyinya haba ibigo nderabuzima bibiri, hakaba n’ahatangirwa servisi zo kurwanya Kanseri, ariko byose byari byabaye ubusa, kubera ubwinshi bw’abaturage. Duhereye nko ku kagari ka Kagugu, gafite abaturage barenge ibihumbi 70 nta handi ngira ngo bafite abaturage nk’abo muri iki gihugu.”

Yongeyeho ati: “Iri vuriro rifite umwihariko wo kwita ku bafite Virusi itera SIDA aho abarwayi basaga ibihumbi bibiri, baza kuhafatira serivisi. Hari haruzuriranye hameze nabi.”

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ryo Gukumira Virusi itera SIDA mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) Ikuzo Basile, yavuze ko iyo nyubako igiye gufasha mu kwagura ahatangirwa Serivisi zo kurwanya Virusi itera SIDA.

Yagize ati: “Iki kigo Nderabuzima cya Kinyinya abarwayi cyakiraga bariyongereye ugasanga inyubako zo ntabwo ziyongereye, gufungura iyi nyubako, ni igikorwa cyiza kuko ubu dufite aho dutangira izo serivisi hagezweho kuri ubu ngubu.”

Uretse gutanga serivisi zo gukumira no kurwanya Virusi itera SIDA muri iyo nyubako hazatangirwamo kandi sirivisi zo gupima abagore kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere.

Iyo nzu kandi ifite icyumba cy’ihariye ku rubyiruko ahazatangirwa inyigisho ku buzima bw’imyororokere.

AHF Rwanda ni umuryango usanzwe ukorera mu Rwanda kuva mu 2006. Ku Isi ukorera mu bihugu 47, muri Afurika ukorera muri 13 harimo n’u Rwanda.

Mu Rwanda ukora ibikorwa byo kurwanya no gukumira Virusi itera SIDA, mu bigo nderabuzima 38 harimo ibyo mu Karere ka Gasabo bitandatu.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *