AMAKURU

Kigali: Abapolisi bari mu mahugurwa yo gutanga ubutabazi bw’ibanze

Kigali: Abapolisi bari mu mahugurwa yo gutanga ubutabazi bw’ibanze
  • PublishedDecember 10, 2023

Abapolisi 35 muri Polisi y’u Rwanda bongerewe ubumenyi ku bijyanye no gutanga ubutabazi bw’ibanze, agamije kongerera abapolisi ubumenyi bwo gufasha abakoze impanuka cyangwa abahuye n’ubundi burwayi butunguranye.

Ubwo butabazi bw’ibanze butangwa mu gihe hategerejwe imbangukiragutabara ifasha kugeza umurwayi kwa muganga, akaba ari amahugurwa yatangiye ku wa Gatandatu tariki 9 Ukuboza, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Ayo mahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Umuryango uharanira ubuzima buzira umuze bw’Abanyarwanda (Healthy People Rwanda/HPR) washinzwe n’abanyeshuri 11 bigaga ibijyanye n’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2013.

HPR igitangira ibikorwa byayo mu Rwanda yibandaga ku rubyiruko rutishoboye cyane cyane abana bo mu muhanda, ariko ibikorwa byagiye byagukira no mu gutanga serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kutanga amahugurwa ku burenganzira n’ubutabera ku buzima, gutanga ubumenyi ku mutekano wo mu muhanda, gahunda zizamura ubumenyi ndetse n’ubukangurambaga bugamije ubuzima bwiza.

Aabpolisi 35 bitabiriye ayo mahugurwa baturutse mu bigo bya Polisi y’u Rwanda bitandukanye bitangirwamo amahugurwa, by’umwihariko abakorera mu ishami ry’ubuvuzi.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuvuzi rya Polisi y’u Rwanda, Chief Inspector of Police (CIP) Dr. Celestin Mureramanzi, yavuze ko intego nyamukuru y’amahugurwa ari ukongerera abapolisi ubumenyi ku bigendanye no gutanga ubutabazi bw’ibanze mu rwego rwo kurushaho kuzuza inshingano zabo ndetse no kuzahugura abandi.

Yagize ati: “Ikigamijwe ni ukongerera abitabiriye amahugurwa ubumenyi bwiyongera ku bwo bari bafite bwo gucunga umutekano ndetse no gufasha mu guhugura bagenzi babo nabo bakagira ubwo bumenyi.”

SP Dr. Emile Musoni ukorera mu Bitaro bya Kanombe mu Ishami rishinzwe gutanga ubutabazi akaba n’umwe mu barimo gutanga aya mahugurwa, yagarutse ku bintu by’ibanze umuntu ugiye gutanga ubutabazi aheraho ndetse n’ibindi agomba kwitwararika.

Yagize Ati: “Iyo ugiye gutanga ubutabazi bw’ibanze hari ibintu bitandukanye ukwiye kwitaho birimo kubanza kureba icyo uwo ugiye gutabara yabaye, kuko umufasha bigendanye n’uko yakomeretse cyangwa yafashwe, imiterere y’ahantu umusanze niba hatamukururira ibindi byago ari we ndetse nawe ubwawe.”

Yakomeje abagaragariza ibikoresho byifashishwa mu gutanga ubutabazi bw’ibanze birimo ibyifashishwa mu kongera umwuka, guhagarika amaraso ndetse n’uko bikoreshwa, urugero rw’uburyo ushobora guha ubutabazi umuntu wahuye n’impanuka, bagaragarizwa n’uko umufata ndetse n’ingingo ufataho kugira ngo wumve uko ameze n’uburyo ahumeka, igihe ugiye kumwongerera umwuka n’inshuro ugenda ukanda mu gituza urekura.

Abitabiriye aya mahugurwa bavuga ko ari ingenzi kuri bo ndetse ko bibaye byiza yanatangwa hirya no hino mu gihugu buri muturarwanda akaba afite ubwo bumenyi.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *