Kigali: Abakunzi ba mushikaki Ubwoba ni bwose
Abakunzi ba mushikaki cyangwa se ‘brochettes’ zicururizwa mu mihanda itandukanye yo mu dusantere tw’imirenge yo mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko bafite impungenge zikomeye z’uko bashobora kuba bajya bahabwa inyama z’imbwa.
Ibi babivuze nyuma y’uko hasigaye hagaragara abasore bazengurukana ‘brochettes’ ziri ku masahani ndetse zigura amafaranga make.
Bamwe mu baturage biganjemo abo mu Murenge wa Nyamirambo, Rwezamenyo, Kimisagara, Nyakabanda, Gatsata Gisozi n’ahandi, babwiye IGIHE, ko bafite impungenge ko bagiye barya imbwa mu bihe bitandukanye batabizi.
Ibi ngo babishingira ku kuba hari abantu bagiye bafatirwa mu cyuho bari kubaga imbwa ndetse kandi n’izo Brochettes zikaba ziba zihendutse ugereranije n’izindi zicuruzizwa ahandi.
Kayumba Ramazani yagize ati “ Ubu njye ntabwo nzongera na rimwe gukoza ziriya nyama mu kanwa kanjye, none se wabwirwa n’iki ko atari imbwa baba baduha ko umuntu aba atazi n’aho zabagirwa ?”
Habiyambere Vincent, nawe ahamya ko yamaze kuzinukwa izi brochettes nyuma y’uko yumvise ko hari umuturage w’i Nyamirambo wafashwe arimo kubaga imbwa kugira ngo inyama zayo ajye kuzigurisha.
Ati “Umva ubu n’uwampa miliyoni ntabwo nakongera kurya ziriya brochettes hari igihe njya nibuka uburyo naziryaga cyane nkahita numva ngize isesemi nyinshi.”
Umugabo witwa Sinamenye Félix, we yavuze ko muri iyi minsi hari n’utubari dusigaye twotsa brochettes z’inyama z’intama bakabeshya abakiliya ko ari iz’ihene.
Ati “Maze hari abasigaye banabaga intama bakayimanika noneho ha handi haba hari umurizo bagashyiraho akarizo k’ihene uje ashaka kugenzura ko igiye kocyerezwa ihene yabona ako karizo agahita agira ngo n’ihene kandi mu by’ukuri ari intama.”
Yakomeje avuga ko uwo muntu atangira kugira amakenga y’uko yahawe intama kubera ko mu minota mike gusa iyo nyama iba yamaze gukonja cyane.
Yongeyeho ko inzego zibishinzwe zagakwiye gukurikirana iki kibazo cy’ababaga imbwa bakazigaburira abantu n’ubwo n’inyama y’imbwa ntawe irica ariko bidakwiye kugaburira undi ikintu atarya.