Kenya: Bakoze impanuka ikomeye bavuye gushyingura 11 bahasiga ubuzima
Muri Kenya habaye impanuka y’imodoka yarimo abantu bataramenyekana umubare bavuye gushyingura cumi n’umwe bitaba Imana abandi barakomereka bikabije.
Kimwe mu bitangazamakuru byandikirwa muri Kenya dukesha inkuru, cyatangaje ko abantu bari bavuye gushyingura inshuti yabo yitabye Imana nyuma bageze ahitwa Teveta imodoka ikora impanuka abantu cumi n’umwe bahita bahasiga ubuzima abandi barakomereka bahita bajyanwa mu butaro.
Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Mwatate Morris Okul yemeje ibyiyo mpanuka avuga ko hahise hakorwa ubutabazi bwihuse ku buryo inkomere zahise zijyanwa mu bitaro.
Muri video yagaragaye ku mbunga nkoranyambaga yerekanaga abagiraneza bari gukora ubutabazi barokora bamwe mu bari muri iyo modoka yakoze impanuka.
kugeza ubu nta makuru aratangazwa y’umubare w’abantu iyo modoka yari itwaye ndetse n’umubare w’inkomere kuko ubutabazi bwari bugikorwa.