AMAKURU IYOBOKAMANA

Kenya: Abantu bane biyirije ubusa iminsi myinshi bahasiga ubuzima

Kenya: Abantu bane biyirije ubusa iminsi myinshi bahasiga ubuzima
  • PublishedApril 14, 2023

Kuri uyu wa kane tariki ya 13 nibwo hagaragaye abantu bane bitabye Imana  abandi icumi batwarwa mu bitaro barembye biturutse ku kwiyiriza bategetswe n’umukozi w’Imana wabo wababwiye kwitegura imperuka mu minsi ya vuba.

Polisi yatangaje ko abo bantu basanzwe mu mashyamba mu ntara ya Pwani harimo bane bamaze kwitaba Imana abandi icumi bari barembye bajyanwa mu bitaro kugirango babone ubuvuzi.

Amakuru y’ibanze Polisi yahawe nuko Pasiteri wabo yabasabye kwiyiriza igihe kitazwi mu rwego rwo kwitegura kwakira Yesu kuko imperuka igiye kugera.

Polisi yahise itangira gushakisha abandi bizera bivugwa ko nabo bari mu mashyamba bakaba bategereje kwakira umwami Yesu, ibi bakabikora biyiriza mu gihe kitazwi.

Abo bitabye Imana ndetse n’abajyanywe kwa mu ganga ni abayoboke bitorero ryitwa  News International Church .

Kugeza ubu Umushumba w’iryo Torero aracyashakishwa na Polisi ngo nawe atabwe muri yombi aho azakurikiranwaho icyaha cyo kwicisha abantu inzara no kubeshya  ko imperuka iri bugufi.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *