Kayonza: Kutabona isoko ry’umukamo wa nimugoroba bibateza igihombo
Aborozi bo mu Karere ka Kayonza bavuga ko bahura n’ibihombo byo kuba umukamo wa nimugoroba batabona isoko ryawo, bakifuza ko iki kibazo cyakemurwa vuba.
Bamwe mu borozi baganiriye n’Imvaho Nshya bavuze ko bagemura umukamo mu gitondo ku makusanyirizo ariko umukamo wa nimugoroba bakabura isoko ryawo. Ibyo bemeza ko bibateza igihombo.
Ntabana Tito ni umworozi muri Mucucu mu Murenge wa Murundi yavuze ko mu gitondo ajyana umukamo ungana na litiro 40 ku ikusanyirizo, ariko umukamo wa nimugoroba urenga litiro 25 ukabura isoko. Yavuze ko ari imbogamizi zizitira iterambere ry’aborozi.
Yagize ati: “Njye mugitondo ngemura litiro 40 ku ikusanyirizo ariko na nimugoroba nkama andi angana na litiro 25, nayo yakabaye ajyanwa ku ikusanyirizo ariko ntibayakira ku mugoroba. Kutakira umukamo wa nimugoroba binteza igihombo kuko amata asa nk’aho apfuye ubusa kuko mu rugo dukoresha litiro eshanu nimugoroba gusa andi rero yakabaye ajya ku ikusanyirizo ariko ubwo hari igihe tuyasigira inyana ndetse tukayaha n’abaturanyi.”
Yakomeje agira ati: “Ni igihombo ku mworozi kuko kubona umukamo bisaba ibishoro byinshi n’umwanya uhagije wo kwita ku bworozi. Tugize amahirwe rero ikusanyirizo ryakwakira amata ya mugitondo n’aya nimugoroba natwe aborozi tukarushaho kubona inyungu ziri mu bworozi.”
Muhire Simeon wororera Kahi mu Murenge wa Gahini nawe yagize ati: “Njye nahisemo gukama mu gitondo amata yo kujyana ku ikusanyirizo kuko ntibemera kwakira amata ku mugoroba. Ubwo rero urumva ko aborozi turabangamiwe kuko umukamo wa nimugoroba dukamaho gake ubundi inyana nazo zikonka.”
Ibi kandi bishimangirwa na Mukabarungi Bailote nawe yagize ati: “Inka tuzitakazaho byinshi birimo ubwatsi, amazi, imiti, umushumba, veterineri uyikurikirana n’ibindi bitangwa kugira ngo umukamo uboneke ariko ikibazo kikaba kuba tubura aho dutanga umukamo wa nimugoroba. Bibaye byiza amakusanyirizo yakwakira n’umukamo wa nimugoroba kuko umworozi akeneye aho umukamo wajyanwa nawe akunguka.”
Kuri iki kibazo, umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yavuze ko kizaba cyashakiwe igisubizo kigakemuka mu gihe kitarenze ukwezi n’igice.
Yagize ati: “Hari uruganda rw’amata ruri i Nyagatare ruzaba rugemurwamo n’Uturere dutandukanye ariko by’umwihariko Nyagatare, Kayonza na Gatsibo kandi ruzatangira imirimo mu minsi ya vuba. Icyo dusaba aborozi nuko ahubwo ayo mata akomeza kuboneka ku bwinshi kuko uruganda ruzajya rwakira litiro ibihumbi 650 ku munsi, bisobanuye ko isoko ry’amata rihari kandi twabiganiriye n’abafatanyabikorwa barimo na Inyange. Icyo kibazo gifitiwe igisubizo.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza butangaza ko nyuma yaho Ikigo Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi gitangirije ubukangurambaga bwo korora inka zitanga umukamo, kwegerezwa ibikorwa remezo birimo amazi, ibikoresho byifashishwa mu bworozi, kwigisha aborozi guhunika ubwatsi n’izindi ngamba hagamijwe kongera umusaruro w’amata; mu mwaka wa 2022 habonekaga amata angana na litiro 21,250 ku munsi ariko umukamo ukaza kwiyongeraho litiro 15,969 kuva muri Mata 2023 ukagera kuri litiro 37,219 ku munsi.
Kugeza mu kwezi kwa Kanama 2023, mu Karere ka Kayonza habarurwaga inka 70,030 ziba mu nzuri na 2,969 zo mu biraro.