UBUKUNGU

Kayonza: Bavuga imyato uburyo ubwoya bw’intama bwabahinduriye ubuzima

Kayonza: Bavuga imyato uburyo ubwoya bw’intama bwabahinduriye ubuzima
  • PublishedDecember 15, 2023

Bamwe mu bagore bibumbiye muri Koperative ‘Abadahigwa’ bari bafite imibereho itari myiza, bakora imikeka baboha mu budodo batunganya mu bwoya bw’intama bavuga ko bimaze kubateza imbere no kubahindurira ubuzima.

Abo bagore n’abakobwa bakora tapi, imikeka mu bwoya bw’intama zikagurishwa muri Amerika. Koperative ‘Abadahigwa’ ikorera mu kigo “Urugo Women Opportunity Center” kiri mu Murenge wa Mukarenge mu Karere ka Kayonza; igizwe n’abanyamuryango 40 yatangiye mu Ukuboza 2022, bashobora gukora tapi imwe mu bwoya bw’intama ikagura 2,000,000 z’amafaranga y’u Rwanda ku isoko ryo muri Amerika.

Uwimpuhwe Jovanis umwe mu bagize iyi koperative, avuga ko ubu budozi bubafitiye akamaro gakomeye kuko mbere yo kubutangira imibereho yabo yari mibi baratakaje icyizere cy’ubuzima ariko ubu amafaranga akuramo akaba yaramufashije kwikorera ubucuruzi buciriritse abifatanya.

Yagize ati: “Imibereho nari mbayeho yari mibi kuko nta kazi nari mfite ariko ngize amahirwe mbona amahugurwa y’amezi atatu, ubu mfite ubucuruzi bw’imbuto nkora natangiriye ku gishoro cya 50,000 by’amafaranga y’u Rwanda kandi ubucuruzi n’igishoro byaragutse”.

Ibi kandi bishimangirwa na Bamurange Liberta, yavuze ko amatapi akora yamufashije kwiteza imbere n’umuryango we.

Yagize ati: “Nta kibazo cy’abanyeshuri ngira mu rugo kuko ndabishyurira, imirire myiza iraboneka, mfite ibimina mbamo bimfasha kwishyura abahinzi babiri ku munsi. Icyongeye kuri ibyo mfite ubworozi bw’inkoko mu rugo bumfasha gukemura ibibazo byihuse kuko ngurisha amagi buri munsi”.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubucuruzi, ubukerarugendo n’imirimo mu Kigo cy’Urugo Women Opportunity Center, Cyubahiro Jean Christopher, yashimiye Leta y’u Rwanda ishyira imbere abaturarwanda.

Yagize ati, “Twamenye ko mu Rwanda hari ubwoya bw’intama muri Rutsiro na Musanze ariko buracyari buke kuko ubwinshi buva muri Kenya. Ni intambwe twishimira kuba mu Rwanda hari intama zazanywe kandi twizeye ko tutazongera kuruha tujya mu mahanga kuko batuvunnye amaguru. Kubona RAB yabyinjiyemo bizadufasha kubona ubwoya kuko bizatuma isoko ryacu ryaguka, tuzashyira umusaruro uhagije ku isoko kandi hari byinshi bikenera ubudodo birimo imyenda n’ibindi”.

Abagore n’abakobwa bagize koperative ‘Abadahigwa’ bashimira intambwe bamaze gutera kuko hari tapi bakoze igurwa n’umusenateri muri Amerika kuri miliyoni 2,000,000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu zindi tapi bakora harimo izikorwa mu birere by’insina aho into igura 80,000Frw, tapi zo mu migwegwe na tapi zo mu myenda aho imwe igura amadorari 10$.

Imashini mubona ikoze mu giti yifashishwa mu guhindura ubwoya mo ubudodo bukoreshwa mu gukora tapi ziva mu bwoya bw’intama.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko kuba abagore n’abakobwa bakora uyu mwuga bigira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo bityo bakaba abasaba gukoresha neza amafaranga babona bakazigamira ejo hazaza.

Yagize ati: “Amafaranga babona abafasha kwikura mu bukene kandi Inzego z’ibanze ni zo nshingano dushyize imbere, kwiteza imbere bibafasha kuba ahantu heza, imibereho myiza yabo nta bibazo bahura nabyo ku buryo baba bakeneye imfashanyo cyangwa ngo babe umuzigo ku gihugu ahubwo bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu, kandi bafasha n’abandi baturage kuko hari abo baha akazi gatandukanye. Kuba abaturage bagira icyo bakora kibateza imbere ni iterambere twishimira.”

Nyemazi John Bosco akomeza asaba abagore n’abakobwa gukoresha neza amafaranga babona badasesagura .

Yagize ati: “Ibituma imiryango yabo ikomeza gutera imbere ni ugukomeza kuzigama badasesagura, ubumenyi n’amafaranga babona biba bikwiye kugira umumaro none n’ejo hazaza. Turabasaba kutangiza amafaranga babona bakayakoresha neza kuko ni byo birinda amakimbirane mu muryango, igatera imbere n’ejo hazaza habo hakarushaho kuba heza ni yo mpamvu hariho gahunda ya EjoHeza”.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *