IMIKINO

JRDAN SANCHO YACIYE AMARENGA KO ANAGUMYE MURI DORTUMUND NTACYO BYABA BIMUTWAYE.

JRDAN SANCHO YACIYE AMARENGA KO ANAGUMYE MURI DORTUMUND NTACYO BYABA BIMUTWAYE.
  • PublishedMay 2, 2024

Wari umukino ubanza wa kimwe 1/2 cya UEFA Champions League wabereye mu gihugu cy’Ubudage kuri Stade Sginal Idunapark. Kuri stade yari umuhondo n’umukara abakinnyi ba PSG ntibigeze boroherwa n’abahuriga, ninako byari bimeze mu kibuga Dortumund yabagabagaho ibitero. Paris Saint Germain yageragezaga kwiharira umupira, Dortumund igacungana n’uko bawutakaza igakina imipira y’ama contre attacks.

Ubu ni uburyo bwaje no kubahira maze ku munota wa 36′ Niclas Fullkrug kuri assist ya Nco Schlotterbeck atsinda igitego, bajya mu karuhuko Dortumund iyoboye umukino. Bakigaruka byagaragraga ko Paris Saint Germaint ishaka kugombora, ari nako Kylian Mbappe na Achirafu Hakim batera poto amahirwe ntiyabasekera. Dortumund yakomeje gukina ibintu byayo ikoresheje cyane impande zariho Jordan Sancho na Karim Adeyemi. Amakipe yombi yakomeje gushaka uko yabona ibitego birananirana umukino urangira ari igitego 1-0.

Uyu mukino warangiye Lucas Hernandez awugiriyemo ikibazo k’imvune, ku munota wa 42′ yaje gusohoka mu kibuga hinjira Lucas Beraldo, umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Kabiri mu gihugu cy’Ubufaransa. Iyi nsinzi ya Dotumund kandi yongereye amahirwe shampiyona yabo ko ishobora kuba yazohereza amakipe 5 muri Champions League itaha.

Jordan Sancho witwaye neza muri uyu mukino aho yabashije gucenga (Dribbles) 11, umukino urangiye itangazamkuru ryamubajije kubyo gusubira muri Machester United. Asubiza ati: ” Mu by’ukuri sinzi niba nzaguma aha cyangwa nzasubira mu ikipe ya Manchester United. Ibyo ndeba cyane ni ibya none. Aho ndi aha ndishimye, nageze aha mfite imyaka 17, ndagenda nongeye kugaruka, iyi ni ikipe yamfashije kuva umunsi wa mbere nyinjiramo. Ngerageza gukora ibishobka byose ku bw’ikipe n’abafana. “

Written By
Aimable Ruganzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *