AMAKURU

Ingufu zisubira zigira uruhare rwa 52% mu gutanga amashanyarazi mu Rwanda

Ingufu zisubira zigira uruhare rwa 52% mu gutanga amashanyarazi mu Rwanda
  • PublishedApril 19, 2024

U Rwanda rurakataje mu kugeza ku baturage umuriro w’amashanyarazi kuri ubu abagerwaho n’izo ngufu bari gipimo cya 76%.

Kuri ubu igihugu gikomeje gukoresha ingufu zisubira mu rwego rwo gutanga umuriro w’amashanyarazi ndetse no kubungabunga ibidukikije.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Gasore Jimmy yatangaje ko izi ngufu zisubira zigira uruhare rwa 52% mu kugeza ku baturage umuriro w’amashanyarazi.

Yabigarutseho ubwo yasobanuraga ibijyanye n’ibyo inama y’Inteko rusange y’ibihugu yigaga ku guteza imbere ingufu zisubira, yaberaga i Abu Dhabi, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE.

Ibi bivuze ko kimwe cya kabiri cy’amashanyarazi cyangwa ibikorwa remezo bitanga amashanyarazi mu gihugu byeguriwe ingufu zisubira.

U Rwanda rufite intego yo kugera ku ngufu zisubira ziri ku gipimo cya 60% zikomoka ku ngomero z’amashanyarazi ndetse no ku mirasire y’izuba, bitarenze mu 2030.

Minisitiri Dr Gasore yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yamaze kubona aho ingufu zisubira zimaze gukoreshwa byahinduye ubuzima bw’abaturage mu buryo bufatika ku mugabane  w’Afurika.

Yagize ati: “Turateganya ko ingufu zisubira zikoresha ikoranabuhanga zizakomeza gutanga umusanzu mu guteza imbere ubukungu bw’abaturage mu gihugu cyacu, twiteguye kwimakaza ikoreshwa ry’ingufu zisubira mu rwego rwo guhangana n’ibyuka bihumanya ikirere no kubungabunga ibidukikije mu gutegura ejo hazaza heza”.

Dr Gasore yagaragaje ko mu guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zisubira bizafasha ibihugu kugera ku ntego z’iterambere rirambye zashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye Loni, aho uyu muryango wifuza ko habaho kurandura burundu ubukene n’ubusumbane mu bihugu bitarenze mu mwaka wa 2030.

Inama ya 28 ya Loni yigaga ku guhangana n’imihindagurikire y’ibihe COP28 yabereye i Dubai muri 2023, yagaragaje ko hakwiye kwimakaza imikoreshereje mu guteza imbere ingufu zisubira.

Minisitiri Dr Gasore yagaragaje ko ibihugu birimo kureba uko byateza imbere ingufu zisubira by’umwihariko ibihugu biri mu nzira y’amajyambere kandi bakabikora ku muvuduko mwinshi muri iyi myaka itandatu isigaye ngo 2030 igere.

Inama ya COP28 yari yasabye ibihugu ko byageza mu 2030 byamaze gukuba gatatu ingufu zisubira.

Minisitiri Dr Gasore ati: “Iyi ntego yo gukuba gatatu ingufu zisubira yafatiwe mu nama mpuzamahanga yo kurengera ibidukikije, imwe mu nyungu bigira ni uko bihita birengera n’ibidukikije iyo ukoresheje imbaraga zisubira iyo ukoresheje n’imbaraga z’amazi uba urengeye ibidukikije, uba ukumiriye ya myotsi wo gusohoraga ukoreshe ibikomoka kuri peterero.”

Yavuze ko ubushake bwa Politiki mu bihugu byateye imbere birimo gushyigikira ubwo buryo, harimo u Bushinwa ndetse n’ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi batera inkunga ibikorwa byimakaza ingufu zisubira no kubikora mu bihugu byabo.

Icyakora, Gasore yavuze ko byagaragaje ko ibyagezweho bitarenze kimwe cya kabiri cya Gwt 1100 z’ubushobozi bw’ingufu zisubira ku ntego ihari ko zigomba gushyirwaho buri mwaka, kugira ngo intego yo mu  2030 igerweho.

Ati: “Inshuro eshatu z’amashanyarazi zishobora kongera ingufu zisaba imbaraga zihuriweho mu kuzamura ibikorwa remezo, politiki ndetse n’ubushobozi bw’abakozi, bishimangirwa no kongera inkunga ndetse n’ubufatanye mpuzamahanga bwa hafi”.

Birumvikana ko iki atari umurimo muto, ariko ni ngombwa kugabanya, guhuza n’imihindagurikire y’ibihe.”

Dr Gasore yavuze ko ibyo bizashoboka mu gihe ibihugu bizemerera abakozi bafite ubumenyi buhagije kubikora.

Ati: “Tugomba kuvugurura no kwagura ibikorwa remezo kugira ngo tumenye neza ko bikwiranye na sisitemu nshya y’ingufu turi mu nzira yo gushyiraho”.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *