B Threy, Ish Kevin na Kevin Kade Babimburiye Abandi mu Bitaramo Bya Nyega Nyega na Skol Lager.
Mu gihe igihugu cyose amaso cyayerekeje mu Ntara y’Amajyepfo kubera umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, utegerejwe kubera i Huye ku wa Gatandatu tariki 3 Kamena 2023, abakunzi b’imyidagaduro ntabwo basigajwe inyuma.
Binyuze mu kinyobwa cya Lager, Skol yateguye ibitaramo byiswe ‘Nyega Nyega’ biri guhuza abahanzi batandukanye ndetse binazenguruka igihugu mu rwego rwo kwegereza iki kinyobwa abakunzi bacyo.
Mu gihe i Huye hategerejwe igitaramo kigomba kuba ku wa 3 Kamena 2023, kuri uyu wa 2 Kamena 2023 hataramye abarimo B Threy, Ish Kevin na Kevin Kade.
Cyari igitaramo cyitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko rwo mu Mujyi wa Huye.
Byitezwe ko ku wa 3 Kamena 2023 iki gitaramo kizaririmbamo abahanzi nka Bull Dogg, P Fla, Fireman bagize itsinda rya Tuff Gangz aba bakazaba bafatanya Neg G The General na Papa Cyangwe.