IMYIDAGADURO

South Africa: Umuhanzi Wamenyekanye Ku Izina ‘Zahara’ Yitabye Imana

South Africa: Umuhanzi Wamenyekanye Ku Izina ‘Zahara’ Yitabye Imana
  • PublishedDecember 12, 2023

Minisitiri w’umuco muri Afrika y’epfo yatangaje ko umuhanzi wari ukomeye mu njyana ya Afro-pop wegukanye ibihembo byinshi, Bulelwa Mkutukana, uzwi cyane ku izina ‘Zahara’ yapfuye nyuma y’imyaka 35 yari amaze ahumeka.

Minisitiri wa siporo, ubuhanzi n’umuco, Zizi Kodwa, yatangaje ko uyu muhanzi yari amaze igihe mu bitaro, bivugwa ko afite ibibazo by’umwijima, kandi ko guverinoma yari imaze igihe ifasha umuryango mu buryo bwo kumuvuza.

Uyu muhanzi yamamaye muri 2011 ubwo yashyiraga ahagaragara alubumu ye yise ‘Loliwe’, yakunzwe muri Afurika yose. Muri 2019, Zahara nibwo yatangiye urugamba rwo kurwana no kureka kunywa inzoga byari byaramubase.

Mu kwezi gushize, umuryango we wemeje ko yinjiye mu bitaro kandi usaba abanyafurika y’epfo gusengera uyu mucuranzi. Yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa mbere mu bitaro bya Johannesburg, nk’uko urubuga rwa Leta ‘SABC News’  rwabitangaje.

Nubwo umuryango we utarashyira ahagaragara itangazo, abafana bari mu gahinda gakomeye, ari nako bakwirakwiza amashusho agaragaza ibihe byiza uyu muhanzi yagiriye ku isi.

Bwana Kodwa yanditse kuri X (ahahoze ari Twitter) ati: “Zahara na gitari ye bakoze amateka adasanzwe kandi atazibagirana muri muzika yo muri Afurika y’Epfo.” Umwe mu bakoresha X yanditse ati: “Yadusigiye umuziki mwiza cyane.”

Zahara wasohoye alubumu eshanu, yatsindiye ibihembo byinshi haba mu gihugu akomoka mo ndetse no mu mahanga. Muri 2020, yashyizwe ku rutonde rw’abagore 100 ba BBC.

Uyu mwanditsi w’indirimbo kandi yifashishije urubuga rwe kugira ngo avuge ku ihohoterwa rikorerwa abagore muri Afurika y’Epfo, ibintu yatangaje ko nawe ubwe byamubayeho.

Mu kiganiro yagiranye na radiyo mu mwaka ushize, Zahara yavuze ko umuziki we utari uwo kumenyekana ahubwo ko ari uguhumuriza imitima imenetse ikeneye gukira.

 

 

Source: BBC News

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *