IMYIDAGADURO

Kiss FM Yatangaje Ko Uyu Mwaka Hatazatangwa Ibihembo Bya ‘Kiss Summer Awards’

Kiss FM Yatangaje Ko Uyu Mwaka Hatazatangwa Ibihembo Bya ‘Kiss Summer Awards’
  • PublishedOctober 23, 2023

Ubuyobozi bwa Kiss FM bwatangaje ko uyu mwaka hatazaba umuhango wa ‘Kiss Summer Awards’ utangirwamo ibihembo ku bahanzi bahize abandi mu byiciro bitandukanye.

Amakuru y’isubikwa ry’ibi bihembo yahamijwe na Lee Ndayisaba uherutse kugirwa Umuyobozi wa Kiss FM, radiyo yari isanzwe itegura ibi bihembo.

Uyu mugabo yavuze ko uyu mwaka ibi bihembo bitazatangwa kuko bihaye umwanya wo gufatanya na Trace Group mu gutegura ibihembo bya Trace Awards.

Ati “Ngira ngo mwarabibonye ko turi mu bafatanyabikorwa ba Trace Awards, imbaraga zose ubu niho twazishyize, atari mu gufatanya nabo gusa, ahubwo no mu kwiga byinshi ku bikorwa nk’ibi.”

Kiss FM yari mu bafatanyabikorwa ba Trace Awards, ni nayo yatanze igihembo ku muhanzi w’Umunyarwanda mwiza kurusha abandi, cyegukanywe na Bruce Melodie.

Ni ubwa mbere ibi bihembo bigiye gusibira kuva mu 2018 ubwo byategurwaga ku nshuro ya mbere.

Kiss FM niyo yahembye umuhanzi mwiza wo mu Rwanda, igihembo cyegukanywe na Bruce Melodie wagishyikirijwe na Sandrine Isheja
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *