IMYIDAGADURO

Abahanzi Bitabiriye Trace Awards Bahawe Ikaze Mu Rugo Kwa H.E Paul Kagame

Abahanzi Bitabiriye Trace Awards Bahawe Ikaze Mu Rugo Kwa H.E Paul Kagame
  • PublishedOctober 23, 2023

Perezida Paul Kagame, muri Village Urugwiro yakiriye bamwe mu bahanzi begukanye ibihembo bya #TraceAwardsRwanda2023, byatangirwaga bwa mbere mu Rwanda.

Umukuru w’Igihugu abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yatangaje ko yahuye n’aba bahanzi kuri iki cyumweru tariki 22 Ukwakira 2023, barangajwe imbere na Olivier Laouchez washinze akaba n’Umuyobozi wa Trace.

Abo bahanzi barimo Nomcebo wo muri Afurika y’Epfo wamamaye mu ndirimbo ‘Jelusalema’, waririmbiye Umukuru w’Igihugu ndetse anamwifuriza isabukuru Nziza y’amavuko, izizihizwa kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2023.

Perezida Kagame yabwiye aba bahanzi yakiriye ko mu Rwanda ari mu rugo iwabo.

Yagize ati “Ndashaka kubasezeranya ko aha muri ari iwanyu. Ndabizi neza ko uko muri hano mwese mufite aho musanzwe mwita iwanyu kandi ibyo ni ibintu byiza, gusa muzirikane n’iki kintu ko u Rwanda ari mu rugo igihe mutari iwanyu.”

Mu bandi bahanzi bakiriwe n’umukuru w’Igihugu harimo Bwiza Emerance, umaze kumenyekana mu muziki w’u Rwanda.

Uyu muhanzikazi yavuze ko guhura n’Umukuru w’Igihugu ari ibintu by’agaciro gakomeye, kuko zahoze ari inzozi ze yahoranye kuva kera.

Yagize ati “Guhura na Perezida Kagame byari inzozi zanjye, zibaye impamo ndetse nejejwe mu buryo bukomeye no kuzikabya.”

Yakomeje avuga ko uretse kuba amufata nk’ikitegererezo, ahubwo ari n’indorerwamo y’urubyiruko rw’u Rwanda na Afurika muri rusange.

Ibirori bya Trace Awards and Festival biri kubera mu Rwanda, byatangiye kuva tariki 20 bikaza gusozwa kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2023.

Mu ijoro ryakeye nibwo umuhango nyirizina wari utegerejwe na benshi wo gutanga ibihembo wabereye muri BK Arena, aho ibihembo byinshi byihariwe n’abahanzi bo muri Nigeria.

Ni umuhango watambutse imbona nkubone kuri Trace TV, ku rubuga rwa Youtube n’ahandi aho wari uyobowe n’umuhanzi D’Banj wo muri Nigeria n’umunyamidelikazi ukomoka muri Angola, Maria Borges.

Rema na bagenzi be ubwo baganaga aho bagomba guhurira na Perezida Kagame

Umuhanzi Sema Sole na Kivumbi bari mu bahanzi nyarwanda bahuye na Perezida Kagame

Bwiza yageze muri Village Urugwiro aherekejwe n’Umujyanama we mu Muziki, Uhujimfura Claude

Nomcebo Zikode wamamaye mu ndirimbo ‘Jerusalema’ ubwo yari amaze kwinjira ahakorera Umukuru w’Igihugu

Robot Boii wubatse izina mu kubyina aho akomoka muri Afurika y’Epfo ni umwe mu babonanye na Perezida Kagame

Ibi byamamare byageze muri Village Urugwiro kuri iki Cyumweru

Umunyamideli wo muri Angola, Maria Borges, yageze muri Village Urugwiro yambaye imikenyero

Perezida Kagame asuhuza Rema umaze kuba ikimenyabose mu muziki wa Afurika

Perezida Kagame asuhuza Bwiza uri mu bahanzi batanga icyizere mu Rwanda

Perezida Kagame yashimiye aba bahanzi bigomwe izindi gahunda zabo bagatemberera u Rwanda

Muri Village Urugwiro hari hahuriye aba bahanzi bavuye hirya no hino ku Isi

Perezida Kagame aganira na Maria Borges na Nomcebo Zikode

Maria Borges na Rema baganira na Perezida Kagame

Rema yabwiye Perezida Kagame ko ariwe Mukuru w’Igihugu wa mbere bahuye

Aba bahanzi batunguwe no kumva ko mugenzi wabo, Rema ari ubwa mbere ahuye n’Umukuru w’Igihugu

Aba bahanzi bashimiye Perezida Kagame kubera uko bakiriwe mu Rwanda

Umuraperi Kivumbi yishimiye guhura na Perezida Paul Kagame

Ish Kevin ari mu bahanzi bahuye n’Umukuru w’Igihugu

Bwiza yagaragaje ko guhura na Perezida Kagame ari inzozi zibaye impamo

Rema ni umwe mu bahanzi bato batanga icyizere

Umunyamideli Maria Borges ntiyahwemye kugaragaza ko yakunze u Rwanda

Robot Boii ni umwe mu babyinnyi b’abahanga Afurika ifite

Rutshelle Guillaume ukomoka muri Haiti ni umwe mu bashimishije abantu mu gitaramo cyaraye kibereye i Kigali

Nomcebo Zikode yishimiye guhura na Perezida Kagame

Michael Makembe uri mu batunganya umuziki mu buryo bw’amajwi b’abahanga mu Rwanda asuhuza Perezida Kagame

Umuyobozi Mukuru wa Trace group, Olivier Laouchez, na we yahuye na Perezida Kagame

Angell Mutoni yishimiye gufata ifoto y’urwibutso na Perezida Kagame

Itsinda ry’abahanzi b’Abanyarwanda ryafatiye ifoto y’urwibutso ahakorera Umukuru w’Igihugu

Amafoto: Village Urugwiro

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *