Jada Pinkett-Smith na Will Smith Bamaze Imyaka 7 Batandukanye
Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika, Jada Pinkett-Smith, yahishuye amakuru yatunguye abantu mu mpande z’Isi, nyuma yo gutangaza ko we n’umugabo we Will Smith kuva mu 2016 batandukanye.
Aya makuru ari kugarukwaho n’ibinyamakuru byandika ku myidagaduro bitandukanye ku Isi, Jada Pinkett yayatangarije mu gice cyambere cy’ikiganiro yatangaga kuri NBC News ari kumwe na Hoda Kotb.
Jada yavuze ko kuba abantu bataramenye ibyo gutandukana kwabo, bahisemo kubigira ibanga rikomeye kuko batari biteguye gufata umwanzuro wo gusaba gatanya, baba biyemeje kubana mu buryo butandukanye kuva mu 2016.
Aganira na Kotb, Pinkett-Smith yashimangiye ko impamvu yatumye batandukana mu buryo bumeze gutyo, bari bakigerageza kureba ko umubano wabo ukomeye bakongera bakawusubiza kumurongo ndetse no kureba uburyo bwiza bwo gukomeza ubufatanye bwabo.
Ati: “Twageragezaga gushaka twembi uko twashyira umubano wacu ku murongo, ese twakwitwara dute imbere y’abantu? Gusa ariko ntabwo twabiboneye uburyo twabigenzamo.”
Jada, yabajijwe icyatumye urushako rwe rwari rumaze imyaka irenga 25 rusenyuka, yavuze ko we na Will Smith bari babayeho mu buryo bumeze nko kwibeshya ku byo bifuzaga kuba ndetse no kugeraho, ariko mu 2016, basanga gukomeza kugerageza bidashoboka.
Ku bijyanye no kuba bajya mu nkiko gusaba gatanya mu buryo bw’amategeko, Pinkett-Smith yavuze ko badashobora kubikora kubera isezerano bombi bahanye ko batazigera basaba gatanya.
Yagize ati: “Ntekereza mu 2016, twari turambiwe no gukomeza kugerageza ibidakunda. Twembi twagumye mu bitekerezo byacu icyo undi muntu yashoboraga guhinduka. Mfite isezerano ko nta mpamvu izigera ibaho yo kugirango duhane gatanya, tuzakora ibyo aribyo byose, ariko sinzigera ndenga kuri iryo sezerano.”
Imibanire ya Jada Pinkett-Smith na will Smith, yari imaze igihe ikurikiranirwa hafi, nyuma y’uko uyu mugore yigeze kwiyemerera ko yigeze kujya aryamana n’umuhanzi August Alsina. Ibi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro yakoraga “Red Table Talk” mu 2020, ndetse icyo gihe umugabo we Will Smith yari yamwakiriye nk’umushyitsi we.
Ni ibintu Jada Pinkett-Smith yakoze mu rwego rwo kwicuza ndetse ni bimwe mu bintu byanabaje cyane Will Smith. Aba bombi basanzwe bafitanye abana babiri, Jaden Smith ufite imyaka 25 na Willow Smith w’imyaka 22.