Bruce Melodie Ahatanye na Diamond Muri Trace Awards
Bruce Melodie, uri mu bahanzi bagezweho mu Rwanda muri iki gihe, ahatanye mu cyiciro gishya cyongewe mu bihembo bya Trace Awards cy’abahanzi bahiga abandi bakomoka muri Afurika y’Iburasirazuba.
Bruce Melodie ahuriye muri iki cyiciro n’Abanya-Kenya Nadia Mukani na Khaligraph Jones, Abanya-Tanzania Zuchu na Diamond Platnumz na Azawi uri mu bakobwa bagezweho muri Uganda.
Iki cyiciro cyongewemo mu gihe hari kwitegurwa Ibirori bikomeye bya Trace Awards and Festival bizabera muri Kigali Convention & Exhibition Village ku wa 20-22 Ukwakira mu gihe ku wa 23 Ukwakira hazaba ibirori bisoza byo gutanga ibihembo muri BK Arena.
Bruce Melodie asanzwe ahatanye mu cyiciro cy’abahanzi bakomoka mu Rwanda aho ahuriye na Kenny Sol, Ariel Wayz, Bwiza na Chriss Eazy.
Muri ibi bihembo umuziki wo muri Afurika y’Iburengerazuba cyane uwa Nigeria ni wo uyoboye mu guhatana mu byiciro byinshi.
Harimo abahanzi bo muri iki gihugu bari guhatana mu byiciro birenze kimwe barimo Burna Boy, Ayra Starr, Davido, WizKid, Tiwa Savage, Yemi Alade, Fireboy DML na Rema.
Ibi bihembo birimo guhatanamo abahanzi bo mu bihugu bitandukanye birimo ibya Afurika, Amerika y’Amajyepfo, Ibirwa bya Caraïbes, u Burayi n’ibindi bikora ku Nyanja y’Abahinde.
Aba bahanzi barimo abo muri Algérie, Angola, Brésil, Cameroun, Cap-Vert, Comores, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bufaransa, Guyane Française, Gabon, Ghana, Guadeloupe, Haiti, Côte d’Ivoire, Jamaica, Kenya, Madagascar, Martinique, Mayotte, Ile Maurice, Maroc, Mozambique, Nigeria, Reunion, Rwanda, Sénégal, Afurika y’Epfo, Eswatini, Tanzania, Tunisia, Ubwami bw’u Bwongereza na Uganda.
Abahanzi bakomeye muri Afurika barimo Abanya-Nigeria Yemi Alade, Fireboy DML, Olamide, BNXN uri mu bagezweho muri iki igihe muri icyo gihugu na Chriss Eazy uri kubica mu Rwanda bari mu bahanzi mu minsi ishize bazaririmba mu birori bya Trace Awards and Festival bitegerejwe mu Rwanda.
Uretse aba bahanzi kuri uru rutonde harimo Abanya-Uganda nka Azawi, Levixone na Ghetto Kids bamamaye mu kubyina. Hari kandi Umunya-Cape Vert, Danni Gato, Segael wo muri Reunion, Donovan BTS wa île Maurice na Emma’a wo muri Gabon.
Abahanzi bandi bazasusurutsa abazitabira ibi birori barimo GAEI wa Madagascar, Umunya-Angola Gerilson Insrael, Goulam wo muri Comores, Juls wo muri Ghana, Kader Japonais wo muri Algeria, Kalash ukomoka muri Martinique, Krys M wa Cameroon, Abanyafurika y’Epfo KO na Musa Keys.
Hari KS Bloom ukomoka muri Côte d’Ivoire, Abanya-Nigeria Moses Bliss na Show dem Camp ndetse na Nadia Mukami wo muri Kenya.
Hari kandi Abanya-Nigeria Davido, Asake na Kizz Daniel; Bamby wa French Guiana, Benjamin Dube na Blxckie bo muri Afurika y’Epfo, Black Sherif na The Compozers bo muri Ghana na Bruce Melodie na Bwiza bo mu Rwanda.
Harimo kandi Didi B na Joseyo bakomoka muri Côte d’Ivoire, Dystinct wa Maroc, Janet Otieno wa Kenya, Lisandro Cuxi na Soraia Ramos bo muri Cap-Vert, Locko wa Cameroun, Mikl wa Reunion, Perola wo muri Angola, Plutonio, Mozambique, Princess Lover wo muri Martinique, Abafaransa Ronisia na Tayc, Rutshelle Guillaume wo muri Haïti, Terrell Elymoor wa Mayotte n’Umunya-Senegal Viviane Chidid.
Abandi bahanzi bo mu Rwanda bazaririmba muri ibi birori bongewemo ni Sema Sole, Kivumbi King, Angell Mutoni, Boy Chopper na Mike Kayihura baheruka kongerwamo.
Korali ya ALU iririmba indirimbo zihimbaza Imana iheruka kongerwa muri ibi birori mu gace kongewemo kiswe “Trace Gospel Sunday”. Ni mu gitaramo cyo guhimbaza Imana kizaba ku wa 22 Ukwakira guhera saa Munani kugeza saa Kumi z’umugoroba.
Mu rwego rwo gushyigikira umuziki wo guhimbaza Imana muri iki gitaramo hazaba harimo kandi Soweto Gospel Choir, Janet Otieno wo muri Kenya, Levixone wo muri Uganda n’Abanyafurika y’Epfo Benjamin Dube na Nomcebo wamamaye mu ndirimbo yiswe “Jerusalema”.
Itike yo kujya mu bitaramo bizaherekeza iri serukiramuco no gutanga ibihembo mu minsi itatu ibi birori bizaba ni 20.000 Frw, 25.000 Frw na 30.000 Frw.
Umuntu ufite ikarita ya BK Arena izaberamo ibi birori azagabanyirizwaho 25%. Abazagura amatike mbere kandi n’abanyeshuri nabo bazagabanyirizwa. Amatike azagurishirizwa kuri www.ticqet.rw.
Abahatanira ibihembo bya Trace barimo abari mu cyiciro cy’Abanyarwanda ni Bruce Melodie, Bwiza, Ariel Wayz, Kenny Sol na Chriss Eazy.
Olivier Laouchez yavuze ko u Rwanda rugiye kwakira ibirori bya Trace kuko ari igihugu ubwacyo binyuze muri RDB, Trace yakomanze bakayiha ikaze batazuyaje. Ibirori bya Trace bizaba hizihizwa imyaka 20 iki kigo kimaze ndetse binakunze mu minsi iri imbere cyafungura ishami mu Rwanda.
Ibirori bya Trace Awards & Festival bigiye kuba ku bufatanye na BK Arena, MTN, Visit Rwanda, Pernod Ricard, University of Rwanda, Africa & Colors, RwandAir na RBA.