IMYIDAGADURO

Nkusi Linda Witabiriye Miss Rwanda Yabatijwe Mu Mazi Menshi

Nkusi Linda Witabiriye Miss Rwanda Yabatijwe Mu Mazi Menshi
  • PublishedSeptember 23, 2023

Uwankusi Nkusi Linda umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2021 na 2022 yakiriye agakiza, abatizwa mu mazi menshi.

Nkusi Linda wemeye kwakira Yesu Kirisitu nk’Umwami n’Umukiza yabatijwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Nzeri 2023 muri Berachah Prophetic Ministries.

Uyu mukobwa wabatijwe na Prophet Muneza Christian mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram yashimiye Imana imugejeje kuri iyi ntego.

Yanditse agira ati “Urakoze Mana kuri uyu munsi mwiza”.

Nkusi Linda yifashishije ubutumwa bwanditse muri Zaburi 7:18, handitse hati “Nzashima Uwiteka nk’uko bikwiriye gukiranuka kwe, Nzaririmba ishimwe ry’izina ry’Uwiteka usumba byose.”

Ni ubutumwa bwari buherekejwe n’indirimbo ya Papi Clever na Dorcas bise “Umunsi mwiza nibuka”.

Uyu mukobwa uherutse no kwinjira muri sinema mu minsi ishize yatangiye kuvugwa cyane mu myidagaduro mu Rwanda ubwo yikuraga mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022, nyuma akinjira muri sinema ndetse n’ikiganiro The Choice Live kuri Isibo TV.

Uwankusi Linda yabatijwe na na Prophet Muneza Christian

Young Grace na Fred Rufendeke bari mubaherekeje Nkusi Linda
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *