Prince Kid Yasezeranye Imbere y’Imana Na Miss Iradukunda Elsa
Ishimwe Dieudonné [Prince Kid] yashyingiranywe na Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2017, mu birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda, byabereye mu Intare Conference i Rusororo mu Mujyi wa Kigali.
Ni ibirori byari binogeye ijisho ubona akanyamuneza ari kose yaba ku bari babutashye ndetse n’abatari aho bwabereye.
Prince Kid yari yagaragiwe na Mushyoma Joseph wamamaye nka Boubou mu gihe Rev. Pst Alain Numa ari we wabafashije guhamya isezerano ryabo imbere y’Imana muri Shiloh Prayer Mountain Church.
Ibi birori byaje bikurikira ibyabereye mu busitani bwa Jalia Hall & Garden i Kabuga, ku wa 31 Kanama 2023.
Uyu muhango wo gusaba no gukwa wabaye nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ku wa 2 Werurwe 2023 mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Ni ubukwe butashye nyuma y’amakuru yavuzwe ko bwasubitswe nyuma yaho Ubushinjacyaha bujuririye icyemezo cyo kugira umwere Ishimwe Dieudonné.
Ibi birori byari bitegerezanyijwe amatsiko na benshi dore ko inkuru y’urukundo rwa Iradukunda na Ishimwe iri mu zagarutsweho cyane mu 2022 mu bakurikira imyidagaduro.
Iradukunda Elsa yamamaye cyane ubwo yegukanaga ikamba rya Miss Rwanda mu 2017 maze mu 2022 yongera kuzamura amarangamutima ya benshi ubwo yagaragazaga kurwanira ishyaka Ishimwe Dieudonné [Prince Kid] wari watawe muri yombi.
Icyo gihe Prince Kid yafashwe akurikiranweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina byakekwaga ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda yari amaze igihe ategura.
Nyuma yo kubona ibibaye ku mukunzi we, Iradukunda Elsa, yihaye intego zo gukusanya inyandiko zizifashishwa nk’ibimenyetso byo gushinjura uyu musore bakundanaga.
Yanyuze kuri bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu myaka itandukanye bamusinyira impapuro z’uko ibyo byaha Prince Kid atigeze abibakorera, yewe ashaka na noteri aramusinyira.
Ni igikorwa cyafashwe nko kubangamira iperereza bituma na we atabwa muri yombi gusa yaje kurekurwa nyuma y’ibyumweru hafi bitatu.
Ibikorwa Iradukunda yakoze byarushijeho kugaragaza urukundo akunda Prince Kid, benshi batangira gutega iminsi Prince Kid bashaka kureba niba koko azitura uyu mukobwa urukundo yamweretse.
Hari amakuru avuga ko aho Prince Kid yari afungiye by’agateganyo abantu bamugeragaho bamubwiraga ibibazo Iradukunda Elsa ari gucamo kubera uko kumurwanira ishyaka.
Ibi byakoze ku mutima w’uyu musore ndetse bivugwa ko mu minsi ya nyuma ari muri gereza, yari yarafashe icyemezo cy’uko narekurwa azahita akora ibishoboka byose akarushinga na Iradukunda Elsa.
Umuziki wabyinwe karahava!
Prince Kid yambaye umwambaro wa DJ, asimbura by’akanya gato Dj Ira uri kuvanga imiziki, atangira gucuranga indirimbo zitandukanye ari na ko umukunzi we azibyina kandi yizihiwe cyane.
Aha yacurangaga indirimbo “Ambassadeur” y’Umuhanzi Dadju.
Ubukwe bwa Prince Kid na Miss Elsa bwatashywe n’ibyamamare!
Abarimo Riderman n’umugore we Agasaro Nadia ndetse na Ndimbati ni bamwe mu byamamare byatashye ubu bukwe.
Usibye kuba bishimiye kubutaha, abari aho bwabereye bananyuzwe n’umurishyo w’ingoma uri kuhavugirizwa.
SOURCE: IGIHE.COM