IMYIDAGADURO

Burna Boy Yasohoye Album Ya Karindwi Yise ‘I Told Them’

Burna Boy Yasohoye Album Ya Karindwi Yise ‘I Told Them’
  • PublishedAugust 28, 2023

Damini Ebunoluwa Ogulu, icyamamare mu muziki wa Afurika no ku rwego rw’isi, uzwi nka Burma Boy, yashyize hanze album ye ya karindwi yise ‘I Told Them’, yari amaze iminsi ateguza abakunzi be.

Ku wa Gatanu tariki 25 Kanama 2023, nibwo uyu musore ukomoka muri Nigeria yashyize ahagaragara album yari itegerejwe cyane.

Iyi album ikubiyemo indirimbo 15 zirimo ‘Sitting’ On Top Of The World’ yakoranye na 21 Saavage, hari kandi ‘Big 7’, aherutse no gukorera amashusho n’izindi ziriho ‘Talibans II’ ari kumwe na Byron Messia, na ‘Cheat On Me’ afatanyije na Dave.

Iyi album ije nyuma y’iyo yaherukaga gushyira hanze muri Nyakanga umwaka ushize yise ‘Love, Damini’, yari iriho indirimbo zakunzwe cyane nka ‘Last Last’, ‘For Your Hand’ afatanyije na Ed Sheeran, ndetse na ‘Its Plenty’.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Zane Lowe, Burna Boy yavuze ko album ‘I told Them’ ari kimwe mu bikorwa bye yishimira, kandi ko yatumye agaragaza ibintu yahoraga yifuza gukora.

Kuri iyi album, igaragaraho indirimbo yakoranye n’abaraperi barimo WuTang Clan, GZA na RZA, umuraperi J Cole ndetse n’abandi bahanzi mu njyana ya Afrobeats nka Seyi Vibez.

Burna Boy uherutse mu kiganiro ‘The Complex’, akavuga ko mu bwana bwe yumvaga azaba ‘Super Hero’, uwavuga ko umwaka wa 2023 wabaye mwiza kuri we ntiyaba abeshye, dore ko yawukozemo amateka atandukanye.

Muri Kamena uyu mwaka, urubuga rwa Audiomack rucuruza imiziki rwatangaje ko yaciye agahigo ko kuba Umunyafurika wa mbere wagejeje abarenga Miliyari imwe, bamaze kumva indirimbo ze.

Burma Boy yishimira ibyo agezeho
Burma Boy yishimira ibyo agezeho

Burna Boy, kandi aherutse gukora amateka yamugize umuhanzi wa mbere wo ku mugabane wa Afurika, wagurishije amatike ibihumbi 80 yose y’igitaramo agashira ku isoko.

Ni igitaramo cyabaye tariki 3 Kamena 2023, kuri London Stadium yakira abantu ibihumbi 80, kiri mu byo yateguye bizenguruka Isi mu kumenyekanisha album ye ya gatandatu, yashyize hanze umwaka ushize yise ‘Love, Damini’ iriho indirimbo 19.

Kugeza ubu Burna Boy ni na we Munyafurika wenyine wataramiye abafana mu birori bibanziriza umukino wa nyuma mu irushanwa rya UEFA Champions League, hari tariki 10 Kamena mbere y’umukino wahuje Man City na Inter Milan.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *