Pete Davidson Yatandukanye n’Uwo Yasimbuje Kim Kardashian
Umunyarwenya Pete Davidson n’Umukinnyi wa Filime Chase Sui Wonders, yari yasimbuje Kim Kardashian, batandukanye batamaranye kabiri.
Ikinyamakuru People cyatangaje ko amakuru cyakuye mu bantu ba hafi agaragaza ko Pete Davidson na Chase Sui Wonders batandukanye.
Impamvu aba bombi batandukanye ntabwo yigeze imenyekana gusa Pete amaze iminsi ahanganye n’ibibazo by’ubuzima bwe bwo mu mutwe.
Aba bombi bari bamaze igihe kitari kinini cyane urukundo rwabo rutangiye kumenyekana cyane mu itangazamakuru. Ubwo Pete Davidson yamurikaga Ikiganiro cy’Urwenya yise “Bupkis”, uyu mukobwa ni umwe mu bari bagiye kumushyigikira.
Icyo gihe gusa, birinze gutambukana ku itapi itukura ahubwo bongeye kugaragara bahuje urugwiro ubwo bitabiraga Ibirori bya ‘After Party’.
Wonders afite imyaka 27 mu gihe Davidson afite 29. Muri Kanama umwaka ushize nyuma y’amezi icyenda bari bamaza bakundana, Pete Davidson yatandukanye na Kim Kardashian bakundanaga.
Mu Ukwakira 2021 ni bwo Kim Kardashian yahuye na Davidson ubwo yari yatumiwe mu Kiganiro cy’Urwenya, Saturday Night Live (SNL), i New York.
Bahise baba inshuti nyuma y’ukwezi batangira gukundana ariko ntibabishyira hanze cyane ko Kim yari amaze gusaba gutandukana n’uwari umugabo we, Kanye West.
Kim Kardashian afite abana bane yabyaranye n’umugabo we Kanye West. Kim yari afite imyaka 41 mu gihe Pete yari afite 28.
Chase Sui Wonders yakundanye na Charles Melton mu 2022, nyuma baza gutandukana ari nabwo mu mpera z’uwo mwaka yahise atangira gucudika na Pete Davidson baje gukundana guhera muri Werurwe 2023 ariko ubu bakaba batandukanye.