AMAKURU IMYIDAGADURO

Kim Kardashian Yavuze Ibizazane Aterwa No Kurera Abana Wenyine.

Kim Kardashian Yavuze Ibizazane Aterwa No Kurera Abana Wenyine.
  • PublishedMay 22, 2023

Kimberly Noel Kardashian yagaragaje ko atorohewe no kurera abana yabyaranye na Kanye West mu gihe batandukanye, avuga ko ari kimwe mu bintu bimukomereye yahuye nabyo mu buzima bwe.

Uyu mugore w’imyaka 42 yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Podcast yitwa “On Purpose with Jay Shetty”.

Ati “Hari amajoro ndira nabuze ibitotsi. Buri wese avuga ko iminsi iba miremire ariko imyaka ikaba migufi, ariko njye si ko mbibona.”

Yakomeje avuga ko kumenya gutegura ukuntu urera abana buri munsi bituma wumva utewe ishema nawe ubwawe.

Yavuze ko kurera abana mu bihe bya COVID-19 biri mu bihe byamukomereye cyane.

Ati “Hari amajoro utabasha gufura umusatsi wawe nk’umubyeyi […] wambaye imyambaro yo kurarana imwe igihe kinini, nyine cyane byambayeho mu bihe bya COVID-19.’’

Mu Ugushyingo umwaka ushize Kanye West (Ye) yahawe gatanya mu buryo bwemewe n’amategeko , asabwa kwishyura indezo kwa Kim Kardashian ingana n’ibihumbi 200 by’amadorali ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyoni 200 Frw.

Ibi byabaye nyuma ya gatanya yasabwe na Kim Kardashian w’imyaka 42 muri Gashyantare 2021 nyuma y’imyaka irindwi bakoze ubukwe.

Indezo Kanye West yasabwe izajya yishyura ½ cy’ikiguzi cy’ubuvuzi , amashuri n’umutekano w’abana be yabyaranye na Kim Kardashian.

Muri Gashyantare 2021 mbere y’uko Kim Kardashian asaba gatanya yavuze ko yari yasabye Kanye West ko batandukana mu ibanga, ariko Kanye West agakomeza gushyira hanze amabanga y’urugo rwabo bituma yaka gatanya kugira ngo abe ingaragu mu buryo bwemewe n’amategeko abone uko akira ibikomere yatewe n’uyu mugabo.

Mu Ukuboza umwaka ushize Kim Kardashian yasutse amarira ubwo yari abajijwe uko arera abana bane babyaranye, nyuma yo gutandukana.

Kim Kardashian na Kanye West n’Abana babo bane.
Kim Kardashian n’Abana be bane.
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *