IMYIDAGADURO

Tom Close n’Umugore We Binjiye Muri Cinema

Tom Close n’Umugore We Binjiye Muri Cinema
  • PublishedAugust 23, 2023

Umuhanzi, umuganga akaba n’umwanditsi w’ibitabo bigenewe abana, Tom Close n’umugore we binjiye muri sinema, aho bahereye kuri filimi eshatu uyu mugabo amaze kwandika.

Binyuze mu kigo ‘Iga Publishers’ gisanzwe gicuruza ibitabo bya Tom Close kikayoborwa n’umugore we Niyonshuti Ange Tricia, basinyanye amasezerano na Zacu Entertainment isanzwe itunganya filime zikomeye mu Rwanda.

Ni amasezerano yo gutunganya filime ya Tom Close ya mbere. Yabwiye IGIHE ko ari filime ya ‘Action’ amaze igihe yaranditse.

Ati “Twasinyanye na Zacu Entertainment izobereye mu bya sinema ku buryo bazadufasha mu gutunganya filime yacu, ni filime ya ‘action’ maze igihe nandika kandi nizeye ko izaba iri ku rwego rwiza.”

Tom Close ahamya ko iyi filime izaba irimo ibikenerwa byose kugira ngo ibe yashyirwa ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Dufite abafatanyabikorwa batandukanye, niba tuzakenera nk’ibintu biturika tugomba kuzaba tubifite ariko dufite n’ubushobozi bwo kubituritsa.”

Tom Close aherutse gushyira hanze album ye yise ‘Essence’, yongeyeho ko iyi filime izaba irimo abakinnyi batandukanye barimo n’abafite amazina akomeye mu Rwanda.

Ati “Urebye nasanze hari abakinnyi benshi bafite impano mfata icyemezo cyo gushyira itafari ryanjye mu bijyanye no gukora filime ahubwo ngo mbahe akazi. Ntekereza ko wenda igihe cyanjye nikigera nanjye ntawamenya nzakina ariko kugeza ubu ntabwo nzakinamo.”

Tom Close yavuze ko ibirambuye kuri uyu mushinga, bizajya hanze mu minsi iri imbere.

 

Tom Close na Nelly Wilson Misago uhagarariye Zacu Entertainment nyuma yo gusinyana amasezerano y’imikoranire

Ni amasezerano yasinywe binyuze mu kigo Iga Publishers kiyoborwa n’umugore wa Tom Close kigacuruza ibitabo by’uyu muhanzi umaze kwandika ibirenga 130 bigenewe abana
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *