IMYIDAGADURO

Travis Barker na Kourtney Kardashian Baritegura Umwana Wabo wa Mbere.

Travis Barker na Kourtney Kardashian Baritegura Umwana Wabo wa Mbere.
  • PublishedJune 17, 2023

Umucuranzi w’ingoma w’itsinda Blink-182 rimenyerewe muri Rock, Travis Barker, n’umunyamideli Kourtney Kardashian baritegura umwana wabo wa mbere.

PageSix yatangaje ko uyu mugore wamenyekanye mu kiganiro “Keeping Up With the Kardashians” yabivugiye mu gitaramo cy’itsinda rya Blink-182 umugabo we abarizwamo. Iki gitaramo cyabereye i Los Angeles muri Amerika.

Tariki 15 Gicurasi 2022 Kourtney Kardashian yarushinze na Travis Barker, mu birori byabereye mu Mujyi wa Santa Barbara muri California.

Travis Barker yabaye inshuti y’umuryango w’Aba-Kardashians imyaka myinshi.

Uyu mugabo w’imyaka 47 asanzwe afite abana barimo Landon Asher w’imyaka 19 na Alabama Luella wa 17 yabyaranye na Shanna Moakler batandukanye mu 2008.

Uyu mugabo kandi yanabanye na Melissa Kennedy kuva mu 2001 kugera mu 2002 ubwo batandukanaga.

Kourtney Kardashian we afite abana batatu barimo Mason Dash ufite imyaka 13, Penelope Scotland ufite imyaka 10 na Reign Aston w’umunani bose yabyaranye na Scott Disick bakundanye.

Kourtney Kardashian na Travis Barker baritegura umwana wabo wa mbere bari kumwe
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *