IBICE BYOSE

Impunzi z’abacongomani baratabaza urwanda

Impunzi z’abacongomani baratabaza urwanda
  • PublishedOctober 31, 2023

Bamwe mu bahungiye mu Rwanda, bahunze intambara imaze igihe ihanganishije M23 na FARDC nindi mitwe, bakaza gusohorwa mu Nkambi ya Nkamira nyuma yo gusanga amakuru abagaragaza nk’abafite amakarita Ndangamuntu y’u Rwanda baratabaza Leta y’u Rwanda.

Aba baturage bamaze icyumweru kirenga basohowe mu nkambi ya Nkamira, bakoherezwa ku mirenge bigaragara ko bafatiyemo amakarita Ndangamuntu, bavuga ko inzara igiye kubatsinda ku mirenge boherejweho bagasaba ko bahabwa ubufasha bw’ibanze. Ni mu gihe aba bose bavuga ko ari abakongomani atari abanyarwanda.

Bamwe mubaganiriye na Rwandanews24 tubasanze ku biro by’umurenge wa Bigogwe ho mu karere ka Nyabihu, bavuga ko imvura igwa ikabacikiraho kandi ari nako n’inzara iba ari yose, dore ko barya ari uko bafashijwe n’abagiraneza cyangwa bagasubira mu nkambi gutakambira abo babanaga.

Nyirasafari mu marira menshi yagize ati “Twazanwe hano ku murenge nyuma yo kuvanwa mu nkambi kuko bari basanze dufite amarangamuntu y’u Rwanda, ariko icyumweru cyarashize nta kintu dufashwa mu buryo bw’imibereho, tukaba dusaba Leta y’u Rwanda idufasha kubona uko tubaho, kuko na Congo ibaye nziza twasubirayo.”

Akomeza avuga ko ikarita ndangamuntu z’Igihugu cy’u Rwanda bazifashe kugira ngo bajye bahabwa Serivisi z’ubuzima nko kwivuza, kuko mu gihugu cyabo babonaga ko kwivuza bibagora, hari n’abandi bavuga ko bazifashe ubwo bari barahungiye mu Rwanda mu 1996 bagatuzwa muri Gishwati, aho bamaze kwamburwa amasambu bari barahawe basubira mu gihugu cyabo cy’amavuko cya RD Congo.

Kuri Nyirazuba Yvonne wahunganye abana batanu avuga ko babayeho nabi aho bamaze icyumweru kirenga ku murenge wa Bigogwe.

Ati “Twazanwe hano ku murenge wa Bigogwe ariko nta bufasha na buto twigeze duhabwa, nyuma yo gusohorwa mu nkambi ngo turi abanyarwanda kandi turi abakongomani n’ubwo tugira icyangombwa cy’u Rwanda, aha batuzanye tubayeho nabi nta biryo, nta mazi, ndetse ntanaho gukinga umusaya.”

Akomeza avuga ko yavukiye muri RD Congo akaza gufata indangamuntu ubwo ababyeyi be bari mu Rwanda, asubira gushakira i Congo ariko ko bavuyeyo bahunze intambara, none Leta y’u Rwanda ikaba yaranze kubabara nk’abanyekongo ahubwo ikabagira abanyarwanda kandi nta mutungo numwe bahafite.

Yaba we na bagenzi bose icyo bahurizaho n’uko Leta yabafasha ikirengagiza ko bafite amarangamuntu, cyangwa ikabatuza nk’uko isanzwe ituza abanyagihugu nabi bakabasha gushakisha ikibatunga ariko bafite aho bakinga umusaya.

Murwanashyaka Evariste, Ushinzwe gahunda mu mpuzamiryango yita ku burenganzira bwa muntu CLADHO, avuga ko nimba aba baturage bafite indangamuntu z’u Rwanda babonye byemewe n’amategeko bafashwa nk’abandi banyarwanda ntibakomeze kunyagirirwa ku biro by’Imirenge.

Ati “Nimba Leta y’u Rwanda isanga aba baturage barabonye indangamuntu ku buryo bwemewe n’amategeko bafashwa nk’uko abandi baturage batishoboye bafashwa, ntibakomeze kunyagirirwa ku biro by’imirenge, ndetse bagashakirwa aho gutuzwa nk’impunzi zihungutse.”

Akomeza avuga ko kuba bakomeza kunyagirirwa ku murenge atari byo.

Mu nshuro zose twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’intara y’iburengerazuba, nubw’akarere ka Nyabihu ntibyadukundiye, kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.

Mu nkambi ya Nkamira amakuru avuga ko hasohowemo impunzi 966 zivuga ko zahunze imirwano imaze igihe ishyamiranyije M23 n’ingabo za FARDC, ariko zagera mu nkambi ya Nkamira bakazisangana indangamuntu z’u Rwanda.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *