Ismaël ’Pitchou’ Mu Muryango Winjira Muri Rayon Sports
Ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro n’Umurundi ukina hagati mu kibuga Nshimirimana Ismaël ’Pitchou’ ndetse bigeze ahashimishije nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Kiyovu Sports.
Kiyovu Sports iheruka gushyira uyu mukinnyi ku rutonde rw’abagera kuri 15 itazakomezanya na bo nyuma yo gusoza amasezerano yari afite muri iyi kipe y’i Nyamirambo.
Rayon sports iri kubaka ikipe izayifasha mu marushanwa Nyafurika ya CAF Confederation Cup yashimangiye ko izitabira nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Amahoro, ikomeje kwiyubaka inacungira hafi abakinnyi bakomeye izifashisha
Mu bakinnyi izubakiraho hagati mu kibuga yatekereje no kuri Ismaël Pitchou uri mu beza bari muri Shampiyona y’u Rwanda kuva mu myaka ibiri ishize.
Amakuru agera ku IGIHE yemeza ko yaba uhagarariye inyungu z’umukinnyi ndetse na Pitchou ubwe barangije kumvikana hasigaye gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri.
Nshimirimana Ismaël yaherukaga kubwira IGIHE ko nta biganiro aragirana na Kiyovu Sports ariko hari amakipe yamwegereye bagirana ibiganiro bigamije kuba yayakinira.
Rayon Sports yamaze kugera ku isoko kare aho yasinyishije amasezerano y’imyaka ibiri myugariro w’ibumoso Bugingo Hakim wakiniraga Gasogi United, yagezemo mu 2020 avuye muri Rwamagana City.