Abagore n’Abakobwa 13 Bitwaye Neza Mu Mikino Itandukanye Mu Rwanda Bashimiwe
Abagore n’abakobwa bitwaye neza mu mikino itandukanye mu Rwanda bashimiwe uruhare bagira mu gutuma uburinganire n’ubwuzuzanye bugerwaho muri siporo y’u Rwanda. Aba bose bahawe ibihembo byateguwe na Minisiteri ya Siporo, Ambasade y’u Busuwisi mu Rwanda ndetse na UN Women & Gender Monitoring office.
Umuhango wo kubitanga wabaye ku Cyumweru, tariki ya 10 Ukuboza 2023, muri BK Arena, witabirwa n’urubyiruko rwo mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Rwanda ndetse na bamwe mu bagize amashyirahamwe y’imikino itandukanye mu Rwanda.
Mbere y’uko ibihembo bitangwa habanje kuba umukino wahuje APR WVC na Police WVC, washimishije abari muri BK Arena cyane cyane abanyeshuri bari bayirimo.
Uyu mukino wari injyanamuntu ku iseti ya mbere yegukanywe na APR WVC ku manota 24-26, wasusurukije abari aho. Iya kabiri na yo yegukanywe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ku manota 30-28. Iya nyuma Police WVC yayikinnye yacitse intege ndetse ihita inayitakaza ku manota 13-25.
Mu bakinnyi bakinnye kuri uyu munsi harimo Munezero Valentine wa APR WVC wakomeje kwerekana ko umukobwa ashobora kwigira ndetse akaba yanagera ku nzozi ze afatanyije siporo n’amashuri.
Abandi bahawe ishimwe ni Umusifuzi Mukansanga Salima, Ingabire Diane ukina amagare, Queen Kalimpinya usiganwa mu modoka, Umulisa Joselyne uharanira iterambere rya Tennis, Zura Mushambokazi ukina Taekwondo na Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Sitting Volleyball, Mukobwankawe Liliane.
Hari kandi Ishimwe Henriette ukina Cricket, Uwihoreye Tufaha ukina imikino yo kurwanisha inkota, Nyirahuku Philomene ushishikariza abakobwa gukina Basketball ku mashuri, Gashagaza Solange ukina Karate na Tetero Odile ukina Basketball. Hahembwe kandi na Rudasingwa Camille wazamuye abakobwa benshi bakina Volleyball.
Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yagiriye inama urubyiruko yo kwivugira, arwibutsa ko rushobora guhindura Isi binyuze muri siporo rurwanya akarengane kayibamo.
Ati “Hari ibyashyizweho kugira ngo bibatere ingabo mu bitugu, bibarinde ndetse munamenye ko nta n’umwe ukwiriye kugira ubwoba bwo kujya mu mukino runaka. Abo twahaye ibihembo ni nko kubasaba kugenda bakabwira abandi ko impinduka zishoboka.”
Yakomeje agira ati“Abasore n’inkumi mwese mwige kuvuga ‘oya’ kuko ufite inshingano zo kwiyubahisha ugahabwa icyo ufitiye uburenganzira aho ariho hose nta yandi mananiza. Niba uhuye n’ihohoterwa rikubuza kugera aho ushaka muri siporo, haguruka uvuge kuko turahari ku bwawe.”
Mu bundi butumwa bwatangiwe aho harimo gushishikariza buri wese kugira uruhare mu buringanire n’ubwuzuzanye muri siporo no kurwanya ihohoterwa rishobora gukorerwa abagore, kandi bishoboka biramutse bikoranywe ubushake.
Abayobozi b’ibigo ndetse n’amashyirahamwe ya siporo yashyikirijwe igitabo gikubiyemo ibyo gukurikiza igihe hashyirwa mu bikorwa uburinganire, cyiswe ‘Guidelines for Adressing Gender-Based Violence in the Sports Sector.’
Source: IGIHE.com