APR FC Yahaye Abafana Icyizere Mbere Yo Kujya Mu Misiri
Ubuyobozi bwa APR FC bwahagurukanye n’ikipe igiye mu Misiri gukina na Pyramids FC umukino wo kwishyura w’Ijonjora rya Kabiri rya CAF Champions League, bwizeza abafana kugarukana intsinzi.
Ku wa Kabiri, tariki ya 26 Nzeri 2023, ni bwo bose b’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yaba abazakina n’abatazifashishwa bahagurutse i Kigali berekeza i Cairo abakinnyi mu Misiri.
Mbere yo kugenda, Umuyobozi ushinzwe Ubuzima bw’Ikipe, Rtd Cpt Ntazinda Eric, yaganiriye n’itangazamakuru, avuga ko urugendo ruteguye neza ndetse biyemeje kujyana abakinnyi benshi hagamijwe kubategura mu mutwe.
Yagize ati “Abakinnyi bose bameze neza usibye Pitchou wagize imvune dukina na Marines FC kandi na we tujyanye mu Misiri. Twahisemo kubajyana bose kugira ngo bagume mu mwuka wo gukina amarushanwa mpuzamahanga.”
Yahaye icyizere abafana basigaye mu Rwanda, abizeza ko ikipe izitwara neza bitandukanye n’uko ikunze gusezererwa n’Abarabu.
Ati “Ku bwanjye umupira ni umupira, mwarabibonye kandi n’ubu muracyabibona. Dufite umutoza mwiza, dufite abakinnyi beza ndetse iriya kipe twaranayibonye. Abafana bicare, beme, batuze. Kunyagirwa? Oya ibyo ntabyo ahubwo na yo [Pyramids FC] yanyagirwa.”
APR FC yahagurukanye n’abantu 58 barimo abakinnyi, abatoza, abayobozi ndetse na bamwe mu bafana bayo.
Aba bose bajyanye n’indege ya Ethiopian Airlines yahagurutse saa Kumi na 25, ikagera Addis Ababa saa Moya n’Igice mbere yo guhaguruka saa Yine z’ijoro aho baza gufata urundi rugendo rugera i Cairo saa Munani n’iminota 20 z’ijoro.
Ku Cyumweru, tariki ya 17 Nzeri 2023, ni bwo APR FC yakiriye Pyramids FC kuri Kigali Pelé Stadium, mu mukino ubanza w’Ijonjora rya Kabiri rya CAF Champions League warangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuba ku wa Gatanu, tariki ya 29 Nzeri 2023, saa Kumi n’imwe, ku kibuga Pyramids FC yakiriraho imikino cya 30 June Stadium iherereye mu Gace ka Nasr City yubatswe n’Igisirikare cya Misiri kirwanira mu Kirere.