IMIKINO

U Rwanda Rwinjije Miliyoni $9 Nyuma Yo Kwakira Irushanwa Rya BAL

U Rwanda Rwinjije Miliyoni $9 Nyuma Yo Kwakira Irushanwa Rya BAL
  • PublishedJune 27, 2023

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere, RDB, Clare Akamanzi yavuze ko mu myaka ibiri ya mbere u Rwanda rwakiriyemo imikino ya nyuma ya Basketball Africa League (BAL), rwungutsemo miliyoni $9.

Akamanzi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kamena 2023, mu muhango wo gutangaza ko u Rwanda rwongereye amasezerano yo gukomeza kwakira iyi mikino mu gihe cy’imyaka itanu.

Yatangaje ko mu myaka ibiri ya mbere u Rwanda rwungutse miliyoni $9 yavuye mu kwakira iri rushanwa.

Yagize ati “Mu buryo bw’ubukungu mu myaka ibiri ya mbere u Rwanda rwungutse arenga miliyoni $9 binyuze mu kwakira iri rushanwa.”

Yakomeje avuga ko iri rushanwa ryazamuye ishoramari ry’u Rwanda cyane ko ibikorwa biriherekeza bifasha cyane ba rwiyemezamirimo.

Ati “Iyo twakiriye iri rushanwa tugira n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo ibirori bihuza abantu batandukanye, bityo abashoramari bakungurana ibitekerezo ndetse n’indi mikoranire.”

Akamanzi yavuze ko kandi kuva u Rwanda rwatangira kwakira iri rushanwa rwatangiye kubona abantu benshi bifuza gushora imari ndetse n’ubundi bufatanye butandukanye n’igihugu.

Muri Gicurasi 2021 nibwo u Rwanda rwasinye amasezerano yo kwakira imikino ya BAL, irushanwa ryari rishya ku mugabane, aho rwaje kuzamura impano z’abakinnyi bakomoka muri Afurika kuko buri kipe iryitabira iba itegetswe gukoresha 80% y’abakomoka kuri uyu mugabane.

U Rwanda rwahawe gukomeza kwakira imikino ya nyuma ya BAL kugeza mu 2028

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yavuze ko u Rwanda rumaze kunguka miliyoni $9 mu kwakira BAL

Irushanwa riheruka muri Gicurasi ryegukanywe na Al Ahly yo mu Misiri

Imyaka ibiri ya mbere u Rwanda rwakiriye irushanwa rya BAL yinjirije igihugu miliyoni $9
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *