WhatsApp Igiye Gutangiza Uburyo Bwo Gukoresha Amazina Aho Kuba Nimero Gusa.
WhatsApp iri gukorwaho amavugurura azatuma abayikoresha babasha kujya bagaragara hakoreshejwe amazina aho kuba nimero gusa nk’uko byari bisanzwe.
Ubusanzwe kugira ngo umenye ko umuntu akoresha WhatsApp, wabanzaga gukoresha nimero ya telefone yakoresheje ayifungura.
Uru rubuga kuri uyu wa Gatatu rwatangaje ko ruri kugerageza ubundi buryo bujya gusa nk’ubw’abakoresha Telegram, aho umuntu azajya abasha kwiyita izina runaka (username) ku buryo mu gihe utazi nimero ye ariko uzi iryo zina, wamushakisha ukamubona mugatangira kuganira.
Ntabwo biramenyekana neza uburyo bizakorwamo cyangwa se niba nimero z’umuntu kuri WhatsApp zitazongera kuba ikintu cy’ingenzi cyane mu gihe uzi izina akoreshaho.
Hashize iminsi urubuga rwa WhatsApp ruri mu mavugurura akomeye arimo n’itangizwa ry’uburyo bwo gukosora ubutumwa wohereje mu gihe butarengeje iminota 15 bwoherejwe.
WhatsApp isa nk’iri mu isiganwa n’izindi mbuga nkoranyambaga bijya gusa nka Telegram na Signal, zisanzwe zifite ubwo buryo butuma ubutumwa bwoherejwe bushobora gukosorwa mu gihe hari icyo uwohereje yibeshye. Icyashobokaga kuri WhatsApp ni ugusiba gusa.