Ikipe ya Paris Saint Germaint yatekerezaga ko yabona Khvicha Kvaratskhelia byasubiye irudubi.
Khvicha Kvaratskhelia n’ushinzwe kumushakira akaryo [agent] afatanyije na se umubyara barashaka gusohoka mu ikipe ya Napoli. Barashaka kwerekeza mu ikipe izakina UEFA Champions League , gusa ikipe yo yabaye ibamba.
Ushinzwe kumushakira akaryo witwa Jugeli ati:
“ Turashaka kwerekeza ahandi tukava muri Napoli, gusa dutegereje ko Euro 2024 igera ku musozo. Sinigeze mvugana na Kvaratskhelia kuri iki kibazo kubera kwanga kumutesha umutwe akiri mu mukino ya Euro. Sinababeshya turashaka ikipe izakina UEFA Champions League.”
Se umubyara nawe yaje kungamo, mu magambo ye yagize ati:
“Khvicha Kvaratskhelia sinamwifuriza kuguma aha ngaha, tekereza nawe amaze gutozwa n’abatoza 4 mu mezi 12. Ibyo rero uretse njye bidashimisha nawe mpamya ko atakwishimira gukinwa nk’agapira, ntegereje ko Euro 2024 isozwa tukagira icyo tuganira, gusa gusohoka nibyo bifite amahirwe kuruta kuhaguma.”
Ikipe ya Paris Saint Germaint ni imwe mu makipe yagaragaje kumwifuza. Bakibona amagambo y’aba bagabo bombi baba hafi ya Khvicha Kvaratskhelia batangiye gutekereza ko ibintu bishobora kuzoroha, ariko ntibyarambye. Ikipe ya Napoli yavuze ko uyu mugabo ari ntagurishwa muri iyi mpeshyi kuko afite andi masezerano y’ikipe angana n’imyaka 3.