Igitanngaza: invubu n’ingona zananiwe kurya abana babiri bimpinja.
Abana babiri b’impinja barokowe n’abatabazi barimo kureremba hafi y’inkombe mu kiyaga cya Kivu nyuma y’iminsi nibura itatu habaye imyuzure yahitanye ababyeyi babo, nk’uko ababibonye babivuga.
Abamaze gupfa kubera imyuzure yibasiye uduce twa Bushushu na Nyamukubi muri Teritwari ya Kalehe mu ntara ya Kivu y’Epfo muri DR Congo, bose hamwe ubu ni 411.
Delphin Birimbi ukuriye société civile muri Kalehe yavuze iti: “Bakuwe mu mazi ari bazima. Barahari, turimo turavugana n’abantu bashobora kudufasha kubarera. Ariko nibura barahari, ni igitangaza…twese twaratangaye.”
Birimbi avuga ko aba bana, bari mu kigero cy’amezi macye, babonetse kuwa mbere, umwe i Nyamukubi undi i Bushushu. Yemeza ko ababyeyi babo bapfuye.
Nta makuru arambuye y’uburyo aba bana babashije kumara iyo minsi bareremba hejuru y’amazi, ababibonye bavuga ko barerembaga bari ku bisigazwa by’inzu zasenyutse.
Mu mashusho y’umwe muri aba bana barokowe yatangajwe kuri Twitter n’umunyamakuru w’i Bukavu, umugore yumvikana avuga ko ikirenge cy’uyu mwana “gishobora kubora” atavuwe.
Uretse abarenga 400 bamaze gupfa, abandi “5,255 baburiwe irengero”, nk’uko Birimbi abivuga.
Ati: “Imirimo yo gushakisha abantu bakibura irakomeje ndetse n’ubu tuvugana [kuwa gatatu mu gitondo] twabonye indi mirambo irindwi yamaze kubora i Nyamukubi na Bushushu inkuru twakesheje bbc