Igikombe cy’Amahoro: Tombola ya 1/8 yasize amakipe akomeye ahuye
Tombola igaragaza uko amakipe azahura muri 1/8 mu gikombe cy’Amahoro cya 2024 yasize amwe mu makipe akomeye atomboranye harimo umukino wa AS Kigali na APR FC, mu gihe Interforce izahura na Rayon sports.
Iyi tombola ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro yabaye kuri uyu wa Kane tariki 4 Mutarama 2024 ku cyicaro gikuru cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yitabiriwe n’abayobozi b’amakipe atandukanye.
Imwe mu mikino ikomeye yagaragaye harimo uwo As Kigali ifite ibikombe 2 muri 3 biheruka izakina na APR FC, naho Rayon sports ifite igikombe giheruka cya 2023 izahura na Interforce yo mu cyiciro cya kabiri.
Uko amakipe yatomboranye
Vision FC izakira Musanze FC
Gorilla izakira Kiyovu Sports
AS Kigali izakira APR FC
ADDAX izakira Mukura VS
Gasogi United izakira Muhazi United
Kamonyi izakira Police FC
Interforce izakira Rayon Sports
Bugesera izakira Marines
Aya makipe azakina umukino ubanza n’uwo kwishyura, imikino ibanza izakinwa tariki 17 Mutarama 2024 mu gihe iyo kwishyura iteganyijwe tariki 24 Mutarama 2024.
Igikombe cy’Amahoro cya 2023 cyegukanywe na Rayon Sports Itsinze umukeba APR FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma.
Ikipe izegukana igikombe cy’Amahoro izahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ya CAF Confederations Cup.