AMAKURU

Igifungo cyasabiwe AB Godwin uwagurukije drone nta ruhushya m’Urwanda

Igifungo cyasabiwe AB Godwin uwagurukije drone nta ruhushya m’Urwanda
  • PublishedMay 20, 2023

Ku wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023, nibwo AB Godwin yitabye Urukiko Rwibanze rwa Nyarugenge, aho yireguraga asaba ko yagirirwa imbabazi agafungurwa ku mpamvu yavuze.

Yasobanuye ko atari asobanukiwe ko ibyo gukoresha dorone ko bisaba uburenganzira. Icya kabiri yagaragaje impapuro z’uko aherutse kuva muri Kenya kwivuza impyiko. Anagaragaza ko guhagarara umwanya munini atabishoboye kubera uburwayi bw’umutwe udakira.

                          (Ifoto ya drone)

AB Godwin yari yunganiwe n’abanyamategeko babiri barimo Metele Bagabo Faustin usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’amategeko akaba impuguke mu gusobanura amategeko.

Ubushinjacyaha bwifuza ko afungwa imyaka itatu

Umushinjacyaha wari mu murukiko yasabiye AB Godwin igihano cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Abunganizi be basabye urukiko ko yahabwa igihano gisubitse, bitihise akaba yafungwa amezi atanu n’ihazabu ya 500,000 Frw.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rivuga iki?

Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 risobanura impamvu zikuraho uburyozwacyaha.

Mu gika cya gatatu cy’iri tegeko rigira riti “Umuntu ukoze icyaha kubera kwibeshya bidashikanywaho haba ku ngingo y’itegeko cyangwa ku gikorwa iyo uko kwibeshya gukuraho burundu ubushake bwo gukora icyaha.

Mu ngingo ya 59 ya ririya tegeko mu gika cya kane ivuga ko umucamanza ashobora kugabanya ibihano nk’iyo icyaha cyakozwe nta ngaruka zikomeye cyateje.

(Ifoto mbarankuru ya drone)

Birashoboka ko AB Godwin yasubikirwa igihano?

Itegeko ribisobanura neza nko mu ngingo ya 64 aho igira iti “igihe habaho isubikagihano”

Isubikagihano ni icyemezo cy’urukiko gihagarika irangizarubanza ku gihano itegeko riteganyiriza igifungo kitarengeje imyaka itanu (5). Isubikagihano ritangwa hashingiwe ku buremere bw’icyaha.

Icyemezo cy’urukiko gisubika igihano kigomba kuba kigaragaza impamvu zashingiweho kandi gifatwa mu rubanza rumwe rw’icyaha rubanisha. Gishobora gutegeka isubika ry’igifungo cyose cyangwa igice cyacyo.

Igihano cy’ihazabu n’icy’imirimo y’inyungu rusange ntigishobora gusubikwa.

Umwanzuro w’urubanza ruregwamo AB Godwin ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo uzasomwa ku itariki 26 Gicurasi 2023 saa munani z’amanywa.

                            (Drone Ifoto)

Itegeko rivuga ko ushaka gukoresha Drone abisabira uburenganzira, kandi hari amafaranga yishyura, hari na metero aba atemerewe kurenza ayigurutsa

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *