Ibyari ibirori byabaye ikiriyo muri kenya
Polisi ya Kenya yatangaje ko abagore bane bapfiriye hanze ya Stade y’i Kericho na ho abarenga 100 barakomereka, ubwo bari bitabiriye ibirori byo kwizihiriza Umunsi w’Intwari.
Byabaye mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira, ubwo umugore wacuruzaga icyayi hanze ya stade ya Kericho yakimenaga mu muriro, bigateza impagarara mu mbaga y’abantu bari bategereje kwinjira mu birori.
Raporo ya Polisi ya Kenya AFP yabonye ivuga ko “abantu benshi bakomeretse bajyanywe mu bitaro by’Intara ya Kericho.”
Ibirori by’umunsi mukuru w’ubwigenge cyakora byabaye n’kuko byari byateganyijwe, ndetse abagera ku 10,000 babikurikiranye imbonankubone muri Stade ya Kericho.
Perezida William Ruto mu ijambo yabivugiyemo, yashimiye byimazeyo abarwanyi bagize uruhare mu guharanira ubwigenge bwa Kenya, bwagezweho mu 1963.