IMYIDAGADURO

ibya Bruce Melodie na the ben bimaze gufata indi ntera

ibya Bruce Melodie na the ben bimaze gufata indi ntera
  • PublishedSeptember 28, 2024

Amashusho y’indirimbo nshya y’umuhanzi Bruce Melodie ikomeje ku bica bigacika ku mbuga nkoranyambaga kubera ubwiza bw’amashusho yayo, ariko by’umwihariko aho agaragara ‘akurura ishanga’ y’umwe mu bakobwa.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri, ni bwo Bruce Melody yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Iyo Foto” aho ku munota wa 1 n’amasagonda 47 yagaragaye akurura ishanga, ibisa neza neza n’ibyo  umuhanzi The Ben yakoze ubwo yakururaga ishanga y’umukobwa witwa  Kwizera Emelyne mu gitaramo cyabereye mu  Karere ka Musanze muri Kanama uyu mwaka.

Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu kwezi kwa Kanama, The Ben yagaragaye akurura ishanga ya Emelyne na we agaragara nk’aho atunguwe cyane.

Ntibyatinze, ayo mashusho yatumye ajya mu bitangazamakuru cyane cyane ibikorera kuri you tube asobanura ibyabaye, cyane ko abenshi babanje gutekereza ko icyo The Ben yakururaga ari ikariso ye.

Mu mashusho y’indirimbo nshya,  Bruce Melody yasubiyemo ibisa n’ayo mashusho yakwirakwiye bikurura amatsiko y’abantu benshi bakomeje kuyikwirakwiza.

Bruce Melody agishyira hanze Iyo Foto abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko ku rubuga rwa ‘X’ bagaragaje ko akoze agashya kuko ahuje ibyasaga nk’ishyano ryaguye n’imyidagaduro.

Abenshi bamushimiye ko guhanga udushya kwe bituma akomeza kwigarurira imitima ya benshi mu bakurikirana imyidagaduro mu Rwanda, cyane ko amashusho y’iyi ndirimbo yakozweho nyuma y’igihe gito cyane inkuru y’ishanga ibaye kimomo.

Indirimo Iyo Foto, itanga ubutumwa bukomoza ku byiza n’ingorane zo gufatwa amafoto rimwe na rimwe aho afatwa na ba nyirayo batazi ko arimo gufatwa.

Ijya kugera ku musozo hagaragaramo umubyeyi wasaga n’uca inyuma umugabo we, nyuma y’igihe gito uwo mugabo we agahita yohererezwa ifoto ye amuca inyuma.

Mu buryo bw’amashusho, iyi ndirimbo yafatiwe mu Rwanda akaba yarakozwe na Fyzo Pro.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *