GATSIB0; MINISITIRI W’UBUTEGETSI BW’IGIHUGU YASUYE ABAHINZI N’ABOROZI
Ku wa 7 ugushyingo 2023. Minisitire w’ubutegetsi bw’ igihugu (MINALOC) MUSABYINANA Jean claude yasuye akarere ka GATSIBO.Murwego rwo kurebera hamwe uko ubuhinzi bwifashe , anifatanya nabahinzi mugutera inyongera musaruro mu murengenge wa RUGARAMA
Yanakomereje mugice gikorerwamo ubworozi mu murenge wa Rwimbogo areba uko aborozi bari gushyira mubikorwa amabwiriza ya minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) yo guhinga 70% by’ubuso bakoreragamo ubworozi, hagamijwe gukora ubworozi bwa kinyamwuga no gutanga umusaruro wa amata uhagije .
Nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye by’ abahinzi n’ aborozi minisitiri w’ubutegetsi MUSABYIMANA Jean claude
yagiranye inama n’ aborozi byumwihariko, bishimira ko barushijeho gusobanukirwa gahunda yo guhinga 70% y’ubuso bororeragaho. Ngo kuko bakiyibagezaho ntibumvaga neza impamvu babatse ubutaka bwabo ndetse ba bona bisaba amikoro kugira ngo babuhinge.
Minisitire w’ubutegetsi bw’ igihugu MUSABYIMANA jean claude yahumurije aborozi ko ntawukwiye gukuka umutima kubera igihe bahawe cyo gushyira mubikorwa gahunda yo kororera kubuso buto aho yagize
ati <hari ibisazwe tubafasha, ingorane yo kubaha igihe twumvikanye ko igihe Atari ikibazo> ngo kuko Atari itegeko guhinga ubuso bwose icyarimwe . Akaba yanababwiye ko leta yabageneye Imachine zihinga,
zikaba zizahabwa ama koperative yabo kandi zizaba zihendutse kubera ko zakuriweho imisoro.
Abahinzi n’aborozi bishimiye ubufasha bahabwa na leta ndetse biyemeza gushyira mubikorwa gahunda ya minisiteri y’ubuhinzi y n’ ubworozi (MINAGRI) yo guhinga 70% by’ubuso bororeramo