gatanya mu nyoni za albatross – Ubushakashatsi
Iyo umubano hagati y’abashakanye urangiye, bishobora guterwa n’uko ikibatsi cy’urukundo cyazimye, cyangwa bikaba byaterwa no kuba batakibonerana akanya.
Ariko se ihindagurika ry’ikirere rishobora gutuma habaho gutandukana?
Birashoboka, nkuko bikubiye mu bushakashatsi bushya buvuga ko inyoni zo mu bwoko bwa albatros (albatross) – zimwe mu biremwa ku isi bizwiho kurambana cyane mu rushako – zirimo “gutandukana” kurushaho.
Ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cyihariye cya bwakorewe ku matsinda 15,500 y’inyoni za albatros zibana nk’ingore n’ingabo mu birwa (amazinga mu Kirundi) bya Falkland Islands mu gihe cy’imyaka 15.
Gutandukana hagati ya albatros urebye ni nko gucana inyuma, ubigereranyije n’uko bimeze mu bantu. Ni igihe imwe mu nyoni ebyiri zibana nk’ingore n’ingabo igiranye imibonano n’indi nyoni.
Cyo kimwe no ku bantu, inyoni za albatros na zo zigira igihe cy’ingorane cyo gukura, no kugerageza (rimwe na rimwe zikanananirwa) kujya mu mubano w’urukundo
Ariko iyo nyuma zigezeho zigashimana, zikabona indi nyoni mugenzi wazo zihuje, ubusanzwe zibana akaramata (ubuzima bwose).
Ikigero cya 1% cy’inyoni za albatros ni zo zitandukana nyuma yo guhitamo inyoni yindi zibana na yo – ikigero kiri hasi cyane ugereranyije n’ikigero cya gatanya (divorce) ku bantu mu Bwongereza, aho abarenga 100,000 batandukanye mu 2019.
Francesco Ventura, umushakashatsi wo kuri Kaminuza ya Lisbon muri Portugal akaba n’umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, agira ati: “Gushaka inyoni imwe [monogamy] no kumarana igihe kirekire mu mubano ni ibintu bimenyerewe cyane kuri zo”
.
Ariko mu myaka yakoreweho ubwo bushakashatsi yari irimo ubushyuhe bwinshi mu mazi, amatsinda ya albatross abana nk’ingore n’ingabo agera ku 8% yaratandukanye.
‘Gatanya itewe n’ihindagurika ry’ikirere’
Ubu bushakashatsi buvuga ko “gatanya itewe n’ihindagurika ry’ikirere ishobora kuba ari ingaruka yirengagizwa” ivuye ku ihindagurika ry’ikirere.
Ubusanzwe, gatanya mu nyoni za albatros ibaho iyo imwe inaniwe kubyara, indi igashaka izindi zibyarana na yo ku ruhande mu kindi gihe gikurikiyeho cyo kororoka.
Ariko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bigaragaza ko amatsinda y’izi nyoni abana nk’ingore n’ingabo yanatandukanaga n’iyo yabaga yaragize igihe cyiza cy’urubyaro.