Abagana n’abacururiza mu isoko rito rya Gaseke mu Murenge wa Cyabingo, Akarere ka Gakenke, barasaba ko ryakubakwa kugira ngo bajye bakorera, bahahira ahantu batanyagirwa cyangwa ngo izuba ribice ndetse n’ibicuruzwa byabo byangirike, mu gihe ubuyobozi bw’Akarere bubasaba na bo ubwabo kubigiramo uruhare.
Iryo soko rihuriweho n’abaturage bo mu Mirenge ya Cyabingo na Rwaza abarirema bavuga ko ryubatse neza byahindura imibereho yabo nk’uko Mbarushimana Evariste yabitangarije Imvaho Nshya.
Yagize ati: “Iri soko n’ubwo uhageze imvura imaze kugwa tukaba ari bwo twongeye gutandika ibicuruzwa byacu, ubundi abasaga 1 500 ni bo baza muri iri soko ; rimaze igihe twasabye ko yenda badushyiriraho amabati hakaba nka hangari gusa, ariko ntibyakunze, yenda niba hari umusanzu twasabwa njye mba niteguye ko nawutanga, kuba ritubakiye ibicuruzwa byacu haba ku zuba no ku mvura birandura ivumbi, ibyondo, imicanga n’ibindi”.
Mukandayisenga Rosalie yavuze ko kuba iri soko ritubakiye bituma ibiribwa byabo byangirika cyane nko mu bihe by’izuba.
Yagize ati: “Nk’ubu batubwira ko kugira ngo urubuto rube rwujuje ubuziranenge rugomba kurindwa izuba, nawe tekereza imineke uziriza ku zuba iminsi itatu ine se ubwo iba itamaze kuba umutobe se, ikindi imboga zo ku zuba nawe urabyumva iyo udafite ibase cyangwa se indobo hafi yawe irimo amazi kugira ngo ujye uziteraho zakuma, nibatwubakire isoko tuzajye tuzana hano na firigo, kandi dutanga imisoro rero”.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gakenke Niyonsenga Aime Francois avuga ko kugeza ubu ibijyanye no kubaka amasoko; akarere kabihariye ba rwiyemezamirimo ngo bakaba bategereje ko baboneka kugira ngo bazubake iri soko
Yagize ati: “Kugeza ubu ibikorwa byo kubaka amasoko Leta yabyeguriye abikorera (PSF), aho bagomba kwishyira hamwe bakavuga ko bafite ikibazo kandi ko ari bo bagomba kugikemura nibura Leta igafasha itanga ikibanza.
Nka GOICO Plaza yubatswe i Musanze, ubu rero tukaba natwe mu Karere kacu; duteganya ahitwa Ruli n’aho hagiye kubakwa isoko ryo kuri urwo rwego, turasaba rero ko abaturage badakwiye gutegereza Leta ahubwo na bo bakwiye gushyiraho akabo”.
Ni kenshi mu cyaro hirya no hino mu gihugu uhasanga amasoko mato atubakiwe cyangwa se n’andi yubatse ariko abayakoreramo bakaba barenze umubare abayubatse bateganyije.