Uncategorized

Gabon yirukanwe mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika

Gabon yirukanwe mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika
  • PublishedSeptember 1, 2023

Kuri uyu wa Kane Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ishinzwe amahoro n’umutekano, yafashe umwanzuro wo “guhagarika byihuse” Gabon nyuma yo guhirikwa ku butegetsi Ali Bongo, wari umaze umwanya muto atangajwe nk’uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Ibi byatangajwe nyuma y’inama y’iyi komisiyo yari iri kwiga ku kibazo cyo guhirika Ali Bongo ku butegetsi nka Perezida wa Gabon nyuma y’igihe gito cyane bimenyekanye ko agiye kuyobora indi manda.

Ni inama yari iyobowe n’Umuyobozi wa Komisiyo ya Politike, Amahoro n’Umutekano mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Amb. Bankole Adeoye.

Mu butumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa X, iyi komisiyo yagize iti “Twamaganiye kure ibikorwa by’itsinda ry’abasirikare muri Repubulika ya Gabon bahiritse ku butegetsi Perezida Ali Bongo ku ya 30 Kanama 2023.”

Hatangajwe kandi ko Gabon yahagaritswe mu bikorwa byose by’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, kugeza igihe iki gihugu kizongera kuyoborwa mu buryo bukurikije amategeko yacyo.

Ku wa gatatu w’iki cyumweru, Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yahamagariye ingabo n’izindi nzego z’umutekano muri Gabon kurekura Ali Bongo, nyuma y’uko abamuhiritse ku butegitsi bari batangaje ko afungiwe mu iwe rugo.

Faki yamaganye kandi ihirikwa ry’ubutegetsi muri Gabon avuga ko ibyabaye ari “ukurengera bikabije” ndetse ari no guhonyora amategeko na politiki by’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, AU.

Ribaye ihirikwa ry’ubutegetsi rya munani ribaye muri Afurika guhera mu 2020.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *